El Ninho irarangiye, isi ngo yitegure La Nina

Abashinzwe ubumenyi bw’ikirere bavugaga ubushize ko inyanja ngari zashyushye ku buryo byateza imyuzure; none ubu ngo zishobora gukonja bigateza amapfa.

Abahanga mu by'ubumenyi bw'ikirere barabona inyanja ngari ya Pasifika iturukamo imvura, ishobora kuzakonja imvura ntibe ikiboneka.
Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere barabona inyanja ngari ya Pasifika iturukamo imvura, ishobora kuzakonja imvura ntibe ikiboneka.

Ugushyuha gukabije kw’inyanja kwitwa “El Ninho” guteza amazi kuzamukana n’umuyaga, ku buryo ikirere gitanga imvura nyinshi cyane, yamara guhita na bwo ngo bikunze kutaba amahire, aho inyanja zikonja cyane bikitwa “La Nina”, ntizibe zigitanga imvura. Icyo gihe ibice bitandukanye by’isi byibasirwa n’amapfa.

Mu kiganiro na Kigali Today, Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa mu kigo Meteo Rwanda, Twahirwa Anthony, yavuze ko abantu batangira kwitegura ibihe bidasanzwe byo kubura kw’imvura mu gihe cy’umuhindo kizakurikira iyi mpeshyi.

Yagize ati "Ubu turacyari hagati na hagati, ntabwo turi mu bukonje bukabije nta n’ubwo dufite ubushyuhe bukabije ariko birasa nk’aho twerekera mu gukonja n’amapfa. Igipimo mpuzamahanga cyo hagati y’ubukonje n’ubushyuhe bukabije kiba ari 47%, ariko ubu tuvugana ubukonje bugeze kuri 49%."

Ubushyuhe bukomoka ku zuba ngo iyo bwarenze dogere Celcius 27° mu nyanja ngari ya Pasifika, abatuye isi batangira kwitegura kuzabona imvura ikabije; mu gihe iyo bwagiye munsi ya dogere Celcius 10°, batangira kwitegura amapfa aterwa no kubura kw’imvura.

Twahirwa akomeza aburira abantu ko abagifite amazi, ibiribwa n’ibindi biboneka kubera imvura, ngo batangira gushaka uburyo bwo kubihunika, mu rwego rwo kwiteganyiriza. Icyakora ngo ntiharagera igihe cyo gutangira kuburira abantu, kuko ngo imiyaga ituruka mu nyanja, igifite ubuhehere buke buke.

Ibiza biterwa na El Ninho byatumye isi ndetse n’u Rwanda by’umwihariko byibasirwa n’imyuzure, aho abaturage batari bake mu bice bitandukanye by’igihugu bahasize ubuzima, abandi barakomereka, imitungo n’imirima na byo birangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

La nina ni avantage ku batuye muri sud atlantique!!normal situation

xxx yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka