EALA yatoye Itegeko ry’Uburinganire isaba ibihugu kuryubahiriza bafatiye urugero ku Rwanda

Inteko y’Ibihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yemeje Itegeko ry’Uburinganira n’Iterambere hagati y’abagabo n’abagore inasaba ko u Rwanda rwabera ibindi bihugu urugero mu kuryubahiriza.

Abadepite ba EALA mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda
Abadepite ba EALA mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda

Ni umushinga w’itegeko ryigwagaho guhera muri 2016 ku busabe bwa Nancy Abisai, umudepite wo muri Kenya, rikaba ryemejwe kuri uyu wa 6 Werurwe 2017 mu nama ya EALA irimo kubera i Kigali.

Kuri uyu wa mbere tariki 5 Werurwe 2017,ubwo Perezida Paul Kagame, yafunguraga inama ya EALA k’umugaragaro, yasabye abadepite ba EALA guharanira ubumwe mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburisirazuba (EAC).

Iri tegeko risaba ibihugu bya EAC kumva akamaro k’uburinganire hagati y’ibitsina byombi no gushyiraho gahunda zihamye n’amategeko aganisha muri uwo murongo.

EALA yemeza ko hari byinshi byakozwe n’ibihugu bigize EAC mu kwimakaza uburinganire ariko ikavuga ko ari ngombwa ko bihabwa umurongo ku rwego rw’akarere.

Abadepite ba EALA bavuze ko nta kibazo kiri muri politiki z’uburinganire n’ubwuzuzanye z’ibihugu byo muri EAC ariko ko hakigaragara ibibazo mu kuzishyira mu bikorwa, bityo ngo bikaba bivangira izo politiki nziza zishyigikira uburinganire.

Dora Byamukama, umwe mu badepite bahagarariye Uganda, yagize ati “Perezida Kagame yatubwiye kwiga uko twabana muri uyu muryango mu buryo bubereye buri wese, tugomba gukora ibishoboka byose kugeza tubigezeho. Dushobora kubigeraho dufatiye urugero ku Rwanda aho 64% by’imyanya yo mu nteko bigizwe n’abagore.”

Imibare yagaragajwe yerekana ko mu bihugu bya EAC, u Rwanda ari rwo rwonyine rugenera abagore imyanya 30% mu nzego z’ubuyobozi. Ibindi bihugu, uretse Tanzaniya, ngo bikaba bifite munsi 30%. Gusa, muri Tanzaniya naho ngo abagore nta myanya bateganyirizwa binyuze mu matora ahuwo bayigenerwa mu buryo budasanzwe.

Abadepite bo muri EALA bavuze kandi ko iryo tegeko niridashyirirwaho politiki yo kurishyira mu bikorwa n’uburyo bwo kugenzura no gutanga raporo ku ishyirwamubikorwa ryaryo rizahera mu magambo gusa ntiritange umusaruro ryari ryitezweho.

Raporo yakozwe na Depite Valerie Nyirahabineza, umwe mu bahagarariye u Rwanda, ku makuru yakuye mu bihugu bitandukanye byo muri EAC igaragaza ko ibyinshi mu bihugu bigize EAC bigifite ibibazo mu gutegura politiki z’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Ibi ngo bikaba bigira ingaruka mu gushyira mu bikorwa amategeko mpuzamahanga y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore dore ko ibihugu byinshi ngo usanga bikiri inyuma cyane. Iyo raporo,igaragaza ko bituruka ku bushake buke bwa politiki, kutabyitaho ndetse n’ikibazo cy’amategeko.

Bamwe muri abo badepite ba EALA basabye ko kubera ko u Rwanda rwamaze gutera intambwe igaragara muri politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore kandi rukaba rufite inzego zifitaka, ibindi bihugu bikwiye kurufatiraho urugero mu gushyira mu bikorwa itegerko ry’uburinganire n’ubwuzuzanye batoye.

Depite Martin Ngonga, umwe mu bahagarariye u Rwanda, yagize ati “Hari inzego zisanzweho z’uburinganire n’ubwuzuzanye twafatiraho urugero, nka ‘Gender Monitoring Office mu Rwanda’ inama z’abaminisitiri mu bindi bihugu zayireberaho. Dushobora guhitamo politiki z’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buryo bwa gakondo ariko ingero nk’izo zirimo gutanga umusaruro zirakenewe mu buryo burambye.”

Gushyiraho uburyo bwizewe bwo gushyiraho amategeko, inzego z’abana n’urubyuruko zifatika,nk’aho abana basangiza abayobozi ibitekerezo byabo mu Rwanda ni bimwe mu masomo inteko ya EALA yasabye ko ibihugu byaheraho mu rugendo rwo kuziba icyuho mu buringanire n’ubwuzuzanye muri EAC.

By’umwihariko mu gukemura ikibazo cy’abana bashyingirwa bakiri bato n’icy’abagore bakatwa imwe mu myanya ndangagitsina kubera imigenzo gakondo.

Bamaze kubona uko Itegko ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye ryubahirizwa mu Rwanda, abadepite ba EALA batoye 100% Itegeko ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye rya EAC nyuma y’uko hari ku nshuro ya kabiri bongera kurisomera mu nteko dore ko n’umwaka ushize byari byakozwe i Kampala muri Uganda.

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, k’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, akaba ari bwo bazongera gutora bwa nyuma iri tegeko, ibintu Fred Kidega, Perezida w’Inteko ya EALA, akaba avuga ko bizaba ari byiza ku bagore kwemeza itegeko nk’iri ku munsi wabo.

Nubwo baryemeje uko bangana bose, bamwe mu badepite bari basabye ko biva mu magambo bikajya mu bikorwa kandi ntibibe bimwe by’imvugo za politiki gusa.

Kirunda Kivaijinja, wo muri Uganda, yagize ati “Gutora itegeko ntibihagije. Twebwe abadepite ni twe dukwiye kubera abandi urugero, mureke tugire urwacu ruhare kandi tuzahindura isura y’uburinganire n’ubwuzuzanye. Bishobora kuzatwara igihe kuri bimwe mu bihugu ariko tugomba gutangira nonaha.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka