Dr Habineza Frank yamaze kugeza kandidatire kuri komisiyo y’amatora
Kuri uyu wa 13 Kamena 2017, Dr Frank Habineza, ukuriye ishyaka Green Party, ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yatanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repuburika, mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri kanama 2017.
Dr Habineza yavuze ko yiteguye guhatana kandi ngo yizeye ko azatsinda amatora.
Mu byo azavugurura natsinda ngo ni ubuhinzi arwanya inzara, uburezi, Ubutabera n’ibindi azatangaza nyuma.
Yagize ati" Sintewe ubwoba na FPR kuko hari abantu benshi banshyigikiye bashaka impinduka."
Komisiyo y’amatora yakiriye iyi kandidatire ivuga ko igiye kuyigaho, ikazatangaza ko yakiriwe burundu bitarenze taliki 7 Nyakanga 2017.
Nyuma yo kwakira Kanditatire ya Dr Frank Habineza wa Green Party, hakuriiyeho gahunda yo kwakira iya Mwenedata Gilbert umukandida wigenga, wifuza kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ibyangombwa 15 Frank Habineza yagejeje kuri komisiyo y’Amatora ni ibi bikurikira
1.Inyandiko y’uko afite ubwenegihugu bw’u Rwanda.
2.Icyemezo cy’uko yasubije ubwenegihugu bwa Suede yari afite, kugira ngo abashe kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.
3.Icyemezo cy’amavuko, kigaragaza ko yavuze tariki 27/2/1977, ibi ngo bijyanye n’uko umukandida agomba kuba afite imyaka irenze 35.
4.Ni icyemezo ko atafunzwe igihe kirengeje amezi atandatu no kuba batarambuwe n’urukiko uburenganzira bwo gutora.
5.Icyemezo gitangwa n’ishyaka cyangwa ihuriro ry’amashyaka cyemeza ko bamutanzeho umukandida uzabahagararira. Icyo yatanze ni icyo yahawe n’ishyaka Green Party ayoboye.
6.Inyandiko yemeza ko afite umubyeyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko
7. Icyemezo cy’amavuko cyerekana ko ababyeyi be ari banyarwanda
8. Inyandiko yemeza ko ibyo yavuze bishingiye ku kuri.
9. Inyandiko ijyanye no kumurika imitungo. Iyi nyandiko ariko ngo ntabwo imureba mu kiciro cye.
10.Icyemezo cy’uko aho atuye hahuje n’imyorondoro yatanze.
11. Amafoto abiri magufi y’amabara azashyirwa ku rupapuro rw’itora.
12. Fotokopi y’indangamuntu ye.
13. Ikarita y’itora yo basanze ntayo afite bamusaba kuyishaka bitarenze tariki 23/ z’uku kwezi kuko aribwo gutanga Kandidature bizasozwa.
14.Ni ikirango/ikimenyetso cy’umukandida kizashyirwa ku rupapuro rw’itora
15. Icyemezo cy’uko aba mu Rwanda
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NDASHIMIRA UMUKURU WIGIHUGU UKOMEJE GUTEZA IMBERE ABANYARWANDA
Ok...amahirwe masa..ntutanatsinda ibyo wavuze uzabikore nk’ukunda igihugu...#Rwandanziza