Dore abagore bagaragaje isura nshya y’u Rwanda babinyujije mu mikino

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abagore bafatwaga nk’abadashoboye mu bikorwa bitandukanye birimo n’imikino.

Abo ni abari n'abategarugori babaye indashyikirwa mu mikino,bakazamura ibendera ry'igihugu mu ruhando mpuzamahanga
Abo ni abari n’abategarugori babaye indashyikirwa mu mikino,bakazamura ibendera ry’igihugu mu ruhando mpuzamahanga

Ahenshi wasangaga baharirwa imirimo yo mu rugo gusa. Ibisigaye bigaharirwa abagabo kuko ari bo bafatwaga nk’abashoboye gusa.

Ku itariki 4 Nyakanga 1994, Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Paul kagame, zahagaritse Jenoside zigarura ihumure mu Banyarwanda.

Leta y’Ubumwe yazanye gahunda yo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’Abagabo n’abagore.

Iyo gahunda yari igamije gusubiza abagore uburenganzira bari barimwe na Leta zabanje. Yanabakanguriraga kumenya ko bashoboye kandi bagira uruhare mu nzego zitandukanye bakubaka igihugu.

Muri iyo gahunda kandi Leta y’ubumwe yageneye abagore imyanya nibura 30% mu nzego zifata ibyemezo. Hari hagamijwe kurushaho guha agaciro uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Muri icyo gihe, abagore batangiye kugaragara mu mashuri baraminuza. Bamwe batangira kugaragara mu mirimo batemererwaga irimo iy’ubuyobozi, ubwubatsi, ubukanishi no gutwara abantu n’ibintu.

Aho ni naho batangiye kugaragara mu mikino itandukanye. Bamwe muri bo batangira guserukira igihugu bakegukana imidari mu marushanwa atandukanye ibendera ry’u Rwanda rikazamurwa.

Ibyo bikaba bimwe mu byatumye mu ruhando rw’amahanga u Rwanda rusigaye rubarizwa mu bihugu bya mbere ku isi byubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Byanatumye isura mbi y’ubwicanyi abantu babonaga k’u Rwanda isibangana, ahubwo bakibona nk’igihugu cy’icyizere n’iterambere, abantu bifuza kuba baturamo, abandi bakumva bagishoramo imari bakunguka bagatera imbere.

Kigali Today yabakusanirije bamwe mu bari n’abategarugori batinyutse kwitabira imikino itandukanye yitirirwaga abagabo ikabahira, ubu ikaba yaratumye bamenyekana ndetse ikanazamura ibendera ry’igihugu hirya no hino ku isi.

Abo ni ababaye indashyikirwa mu mikino itandukanye irimo, Beach Volley Ball, umukino wo gusiganwa ku magare (Cyclisme), gusiganwa ku maguru (Athletisme), Karate, ndetse n’umukino uje vuba mu Rwanda uzwi ku izina rya Cricket.

1. Beach Volley: Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise bamaze kuba ubukombe muri Afurika

Nzayisenga Charlotte na Mudatsimpundu Denise ni bamwe mu bakina umukino w’intoki ‘Beach Volley Ball’ ukinirwa ku mucanga, bakaba bamaze kugira ibigwi haba hano mu Rwanda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

Abo bakobwa bakinira ikipe y’igihugu baherutse gutwara igikombe cy’Afurika cyabereye muri Sierra Leonne mu kwezi k’Ukwakira 2017, nyuma yo gutsinda ikipe ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

Muri ayo marushanwa begukanye imidari ya Zahabu, ndetse banegukana itike yo kuzitabira imkino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2019 muri Autriche.

Banatwaye kandi igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2013 banitabira imikino y’isi mu mwaka wa 2014 yabereye muri Pologne.

2. Cricket: Uwamahoro Cathia yanditswe muri ’Guinness de Records’ abikesha kumara amasaha 26 akina Cricket

N’ubwo umukino wa Cricket utaramenyekana cyane mu Rwanda. ntibibuza ko hari Abanyarwanda bamaze kuwumenya ndetse batangira no kuwukina harimo n’abari n’abategarugori.

Uwamahoro Cathia ufite imyaka 23 y’amavuko, ni umwe mu Banyarwandakazi bawitabiriye ndetse kugeza ubu bazwi ku rwego rw’isi, nyuma y’uko yanditse amateka atarakorwa n’undi muntu mu cyiciro cy’abari n’abategarugori yo kumara amasaha 26 aterwa udupira (batting) ataruhutse.

Ibyo byatumye ahita ashyirwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe ku isi, kizwi nka Guinness de Records.

Uwamahoro yatangiye urugendo rwo guca agahigo ku wa 17 Gashyantare 2017 saa mbiri za mu gitondo (08h00’) arusoza ku wa Gatandatu, ku itariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine n’iminota umunani za mu gitondo (10h8’), aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera.

3. Cyclisme: Girubuntu Jeanne D’arc niwe Munyarwandakazi wa mbere wamenyekanye mu mukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.

Girubuntu Jeanne D’arc ni Umunyarwandakazi wa mbere wamenyekanye mu mukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika.

Mu Rwanda uwo mukobwa w’imyaka 22 yatangiye kumenyekana muri 2011,akaba ku mugabane w’Afurika yaraje kumenyekana cyane muri 2015 ubwo yitwaraga neza mu irushanwa ryabereye muri Afurika y’epfo.

Muri iryo rushanwa (road race, course en ligne) Jeanne d’Arc Girubuntu, yahigitse bimwe mu bihangange yegukana umwanya wa gatanu mu bakinnyi 30 basiganwaga.

Iryo rushanwa ryaberaga mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cy’abakobwa bakuru(elite) bagera kuri 30, baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika.

4. Karate: Gashagaza Ingabire Solange na Kabera Rehema

Gashagaza Solange, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, nawe ni umutegarugori wegukanye imidari itandukanye mu mukino wa Karate, ahagarariye igihugu.

Mu mwaka wa 2012, yegukanye umudari wa bronze mu marushanwa Nyafurika y’abakiri bato, yabereye mu gihugu cya Maroc, aho yakinaga ibijyanye no kurwana cyangwa se Kumite mu rurimi rwa Gikarateka.

Muri aya marushanwa kandi Gashagaza yari kumwe na mugenzi we Kabera Rehema. Nawe yegukanye umudari wa Bronze mu cyiciro cy’ibiro bye, azamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Gashagaza yongeye gutahukana intsinzi ubwo yari mu gihugu cya Senegal, aho yanegukanye umudari wa Bronze mu marushanwa Nyafurika ya Karate y’abakuze, yabereye muri Senegal ku itariki ya 8 Kanama 2014.

5. Athletisme: Nyirarukundo Salome

Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome ufite imyaka 23 y’amavuko, yazamuye ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ubwo yitwaraga neza mu marushanwa mpuzamahanga yo kwiruka yakinirwaga i Durban muri Afurika y’Epfo.

Ayo marushanwa yahise amuhesha itike yo kwitabira imikino ya Olempike yakiniwe i Rio mu gihugu cya Brazil kuva ku itariki 5 kugeza ku ya 21 Kanama 2016.

Uwo mukinnyi kandi yegukanye isiganwa ryaberaga Berkhane muri Maroc ahambarira umudari wa Zahabu, ndetse anegukana Half Marathon mu irushanwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro rya Kigali, ryabaye ku itariki 29 Gicurasi 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kbs abakobwa nabo barashoboye kandi niyo manvu tungiharana

nitwa tonny yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Rutembesa avuze ukuri. Equipe ya football yitwa Malaika Edito yaba ayizi? Azabaze ikipe yitwaga les Lionnes, Las Vegas, kandi amenye ko buri Ministere n,ibigo bya leta byagiraga amakipe y,abari n’abategarugoli. Waba uzi Nyakabanda ya Kigali muli Handball, Les sentinelles za Gikomero. Uzajye ubaza mbere yo kwandika. Uzaperereze , uzanabaze Hon. MmeMUKAZIBERA. N’abakobwa baba Islam barawucongaga bigatinda. Uzajye ubaza kuko bigaragara ko wamenye ubwenge nyuma ya 94.

rubsir yanditse ku itariki ya: 4-12-2017  →  Musubize

Abagore barashoboye kandi ibyo banaze kugeraho muri Sport ni byiza byinshi. Ntimunibagirwe ko mumukino was Sitting Volleyball muri Afurika Abanyarwandakazi bafite ubumuga aribo bambere, bakaba baranahagarariye umugabane wa Afurika bwa mbere mumateka ya yo mu mikino Olympic & Paralympic ya Rio De Janeiro 2016. Ubu bakaba bagikomeje kuba abambere kuri uyu mugabane.

Celestin Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ukuri kuriho n’uko kuva u Rwanda rwaremwa uretse gusa MUKAMURENZI Marcianne nta munyarwanda kazi wundi wari yabasha kwiruka 3000 m mu 8:59.90! Ibi yabigezeho kandi mbere ya jeniside yakorewe Abatutsi. Mu gutangaza amakuru tujye tubanza dukore ubushakashatsi bwimbitse.

Murekezi Rugamba Aimable yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Simpakanye ko nyuma ya 1994 abagore bahawe ijambo ariko mwiyibagije ko umugore ubu dufite w indashyikirwa wageze kure hashoboka muri Sport ari Mukamurenzi Marcianne, kdi imidari yose yayihawe mbere ya 1994, don’t overate😉

Guillaume Rutembesa yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

nibyiza cyane kandi birashimishije kubona abakobwa bu rwanda mwirushanwa zo siporo zitandukanye ni mukomeze muri iyo nzira

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka