Diyosezi ya Kibungo yatashye Katedarali nshya yuzuye itwaye miliyoni 436Frw

Diyosezi gatolika ya Kibungo yatashye kiriziya ya katedarari yuzuye itwaye miliyoni zirenga 436Fw, yavuye mu bwitange bw’abakilisitu n’umuganda batanze.

Inyubako y'iyi Kiliziya nshya ibereye ijisho
Inyubako y’iyi Kiliziya nshya ibereye ijisho

Yatashywe kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2017, mu umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, washimye ko yubatswe hazirikanwa gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nk’amakaro n’ibindi bikoresho biyubatse.

Ati “Twishimiye kubaka iyi katederari ya Kibungo hazirikanwe gahunda ya made in Rwanda birimo amakaro akorerwa mu karere ka Nyagatare muri iyi ntara y’Iburasirazuba. Uru ni urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo duteza imbere ibikorerwa iwacu.”

Yashimye kandi ko diyosezi gatolika ya Kibungo ihuza kwigisha ivanjiri no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nko guteza imbere gahunda z’ubuhinzi no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa.

Hafunguwe ku mugaragaro inyubako ya Kiliziya ya Kibungo
Hafunguwe ku mugaragaro inyubako ya Kiliziya ya Kibungo

Katedarari yuzuye ishobora kwakira abakirisitu ibihumbi bibiri bicaye neza, ni nini ku kigereranyo cya 85% ugereranije n’iyari isanzwe ari nayo yavuguruwe.

Yubatswe mu myaka itatu kuko ibuye fatizo ryo kuyubaka ryashyizweho na Nyiricyubahiro Antoine Kambanda mu mwaka wa 2014 umwaka umwe nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba yo kuyobora diyosizi ya Kibungo.

Kagimbura Diogene wavuze mu izina ry’abakirisitu yavuze ko igitekerezo cyo kuyivugurura cyatangiye mu 2006 ariko kigahura n’imbogamizi.

Iyi Kiliziya ifite aho abantu bicara inyuma hari hejuru
Iyi Kiliziya ifite aho abantu bicara inyuma hari hejuru

Yagize ati “Uyu mushinga watangiye gutekerezwa mu mwaka wa 2006 na nyiricyubahiro Frederic Rubwejanga ariko nyuma uza kudindira kubera ibibazo by’igihombo diyosezi yacu yahuye nacyo ndetse n’igihe kinini yamaze itagira umushumba bwite.”

Yakomeje agira ati”Ubwo twabonaga umushumba Musenyeri Antoine Kambanda yihutiye gushyiraho igenamigambi ry’imyaka itanu ririmo n’iki gikorwa cyo kubaka Katedarari dutashye none.”

Musenyeri Antoine Kambanda umushumba wa diyosezi gatolika ya Kibungo yavuze ko kubaka iyi katedarari byari urugamba rutoroshye, kubera ikibazo cy’igihombo diyosezi yarimo n’amadeni diyosezi yari ifitiye banki bigoye cyane.

Ati “Hari bamwe twageragaho twabagezaho igitekerezo cyo kubaka katedarali bagashidikanya bumva ataricyo kihutirwa kubera igihombo n’amadeni diyosezi yari ifite.Ndashima umuhate w’abakirisitu bagaragaje bitanga kugeza iyi ngoro yuzuye.”

Uyu muhango witabiriwe kandi n'abayobozi mu madini atandukanye arimo abasenyeri mu bangirikani
Uyu muhango witabiriwe kandi n’abayobozi mu madini atandukanye arimo abasenyeri mu bangirikani

Diyosezi ya Kibungo yaguye mu gihombo kibarirwa muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Iki gihombo ntikivugwa cyane nka mbere mu myaka ya 2012 aho hari ingwate zari zigiye gutezwa cyamunara n’amabanki.

Muri miliyoni 436Frw iyi katedarali yatwaye, harimo miliyoni 186Frw abakiristu ba kibungo batanze mu mafararanga. Hakabamo miliyoni 116Frw zihwanye n’umuganda bakoze kuri iyi nyubako na miliyoni 253Frw zavuye mu bafatanyabikorwa n’abakunzi ba diyosezi ya Kibungo baba i Kigali, Canada no mu Bubirigi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

YEWE BYARATUGOYE ARKO TWABIGEZE TURASHMIRA CYANE KD BYIMAZEYO UMWEPISIKOP WACU ANTONTI KAMBANDA HAMWE NA PADIRI WACU NABANDI BOSE BOSE BAGIZE URUHARE MWIYUBAKWA RYIYI CANTEDRAL ST TADRE YAKIBUNGO

danger emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-03-2018  →  Musubize

imana ikomeze ibongerere,

nishimwe felix yanditse ku itariki ya: 8-12-2017  →  Musubize

Imana ishimwe kuba bariyubakiye urusengero rugezweho

Michel Ange yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Imana Ishimwe cyane. Abishyize hamwe ntakibananira

Rutayisire Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Imana Ishemezwe Kugikorwa Ciza Nkico

Daniel yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Dushimiye Imana kuri iyi nyubako ibereye ijisho! nyamara ni byiza ko idafatwa nka ya yindi ya Yeruzalumu batangariraga, Kristu akababwira ko nta buyi rizasigara rigeretse Ku rindi!
Ni byiza ko ikenurabushyo rishyirwamo umuhate, ikarushaho kuba ihema ry’ibonaniro ry’Imana n’umuryango wayo!

Imana ihe kandi yongerere umugisha mwe mwese mwabigizemo uruhare!
Ineza y’Imana ibane natwe twese

Dago yanditse ku itariki ya: 3-12-2017  →  Musubize

Imana ishimwe kuba Kiriziya yacu cathedral Saint Andrea yuzuye Imana ishimwe cyane!!!!

Olivier Costa yanditse ku itariki ya: 2-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka