Depite Nkusi ntazongera kugaragara muri PAC ahata abayobozi ibibazo

Depite Nkusi Juvénal wari umwe mu Badepite bari bamaze igihe kirekire mu Nteko ishinga amategeko, ntazongera kugaragara mu nteko nyuma y’uko yari ayimazemo imyaka 24.

Depite Nkusi Juvénal yari amenyerewe nk'umuyobozi ukaze muri PAC
Depite Nkusi Juvénal yari amenyerewe nk’umuyobozi ukaze muri PAC

PSD yasohoye itangazo rigaragaza urutonde rw’Abakandida 80 bazayihagararira mu matora y’Abadepite ateganijwe muri Nzeri uyu mwaka. Uru rutonde ntirugaragaraho Nkusi bwa mbere mu myaka 24 ishize.

Depite Nkusi yamamaye cyane kubera ko yari umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishizwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta.

Umunyamabanga mukuru wa PSD, Ngabitsinze Jean Chrysostome yemeje ko Depite Nkusi yanze kongera kwiyamamaza ku bushake bwe.

Yagize ati "Depite Nkusi na Bazatoha Adolphe ntibari ku rutonde. Ntibashatse kongera kwiyamamaza kugira ngo bahe umwanya abakiri bato na bo ngo bashobore kuba Abadepite."

Yunzemo ati "Turabashimira imyumvire bagaragaje. Bitangiye igihugu banaduhagararira neza nk’ishyaka."

Ngabitsinze yavuze ko ntacyo bahita bavuga ku myanya bazegukana kuko ari icyemezo cy’abatora. Ariko yizeza ko bazategura imigabo n’imigambi izatuma abatora babagirira icyizere.

Abandi Badepite batagaragaye kuri urwo rutonde harimo Depite Jacqueline Mukakanyamugenge na Theodomir Niyonsenga.

Bamwe mu bagarutse kuri uru rutonde harimo Vénéranda Nyirahirwa, Georgette Rutayisire na Jean Pierre Hindura.

Mu matora y’Abadepite aheruka mu 2013, PSD yari yatsindiye imyanya irindwi mu nteko ishinga amategeko.

Ishyaka rya PL ryo ryatangaje ko urutonde rw’Abakandida bazayihagararira mu matora y’Abadepite izarusohora muri iki cyumweru.

Hagati aho,umukandida rukumbi wigenga umwe, Philippe Mpayimana, ni we umaze gutangaza ku mugaragaro ko aziyamamaza mu matora y’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ariko nkusi yakoraga neza sana weeee! Ukuri kwinshi, ubwenge, nta marangamutima kandi nta bugome. Ubuse koko ninde uzahagarira PAC mu nteko nkawe? Nta kundi niyiruhukire ariko jye birambabaje pe! Reka twizere ko tuzabona undo nkawe basi!

dudu yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

uwakoze arashimwa.uriya mugabo ntamwemeraga rwose!

emile irabona yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

uwaduha abayobozi mu gihugu byibura nka 3 bameze nka perezida wacu no urebe uko urwanda ruhita uba nka paradizo

NKUNSI ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Uru rutonde rw’aba depite bagarutse kuri gahunda ntakibazo kereka umwe witwa Jean Pierre BAHINDURA mbona urugo rwe rwaranzwe n’ibi bikurikira:

1. Hari abana b’inpfubyi bagiye bagaragara cyane kubera ibibazo yagiranye nabo kubw’amasambu yabo .Kereka niba icyo kibazo yaragikemuye .Niba kitarakemuwe sintumva impamvu yaba Depite cg se kuba intumwa yarubanda
2. Hariya I Gahanga bahafite inzu ya etage abahubatse barabambuye bitwaje icyo baricyo
3. Leta yamubwiye gukura inka mugishanga cyo kwa Didi .Yarabikoze ariko se buriya bwatsi yabusigiye nde ? ko usanga aribwo abanwarumogi biberamwo !

4.Hari amakuru twigeze kumva kuri TV 1 vce mayor economic wa kicukiro bagaragaza uburyo yafashe ishyamba rya leta muri gatenga akaryitirira abaturage(kubagumura) agasinya umwanzuro wo kubakorera ibyemezo by’umutungo abanyamakuru babimubajije ahita abakwepa.Buriya se icyari kibyihishe inyuma siyari kugaruka akagurira ba baturage bwa butaka ubwo leta igahomba

NKUNSI ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Abasaza bose nibajye mu zabukuru babise abana nabo bakore.Akwiye kujyana na ba Kalisa Evariste wa PL nawe umaze imyaka n’imyaniko ari Depite.Wagirango PL=Kalisa Evariste.

Rwemalika yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Reka reka mwana wa mama!
Agasozi katagira umukuru ishyano rirahirirwa rikaharara

Rwamapera yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

@ Richard, igitekerezo utanze njye ndabonamo ubushobozi buke mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu
1. Wibasiye umuyobozi w’abaturage,
2. uravuga ibintu nkeka ko utapfa kubonera gihamya. naho kurengana n’amarangamutima yawe yakwereka umuryango usohoka igihe wivugira ibyo ushatse igihe ushatse.
3. wagiye kure y’impamvu nyirubwite yatanze

Eliab Niyongira yanditse ku itariki ya: 10-07-2018  →  Musubize

Hhhhhh, nubundi yaramaze gucika amazi, kuko abafite kivugira yabatahuraga ntibigire icyo bitangs, kuko yatahuye habitegeko ariko minaloc yahise ibisibanganya, ahubwo akurikire neza ashobora gusanga yaramugereyeyo agahita amukuzaho ngobatazongera gupfubirana, uriya ntamuzi, kdi yifitiye gahunda ko mumyaka mikeya asigaje agomba gukuramo akabando kazamuherekeza. Bizi twe duherutse kuihakora ibizamini, ubu akaba ari kuzengurukana ngo urutonde rwukuri kuko abatsinze ngo ntaho atuzi daaa!!! Ba mugaga baragwira kbsa, uriyawe abayobora nabakoresha bashatse bamusenga mugihe bakiri kumwe ndabarahiye

richard yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka