Depite Mukayisenga Françoise yitabye Imana

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatangaje ko Depite Mukayisenga Françoise, umwe mu badepite bari bayigize yamaze kwitaba Imana azize indwara.

Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana
Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana

Mu itangazo bashyize ahagaragara muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 12 Kamena 2017, Ubuyobozi bw’inteko bwatangaje ko Depite Mukayisenga yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere.

Depite Mukayisenga w’imyaka 48, yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ahagarariye ishyaka FPR-Inkotanyi.

Itangazo ribika Depite Mukayisenga
Itangazo ribika Depite Mukayisenga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

twifatanyije n’umuryango we mukababaro.

Placide yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Twihanganishije umuryango Wa Hon.Imana ibabe hafi Minani mwihangane

Muneza yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Imana imwakire kandi ikomeze kwihanganisha umuryango we ni mitima yabanyarwanda

ribert yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Nagire iruhuko ridashira yesu ati ninge kuri nubugingo ntawujya kwadata ntamujyanze kandi unyizera nubwoyaba yarapfuye anyizeye azazuko ok twihanganishije umuryangowe ninshuti nabavandimwe murakoze

Byiringiro yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Imana imwakire mubayo.

kandi Twese niho iwacu mana mwakire

steven yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Urakoze ariko gusoma bible gusa ntibyatuma umuntu ahinduka uwiteguye ubwami bwimana.ahubwo kwizera ko yesu yapfiriye ibyaha byacu akatuza akanwa ko ari umwami bizana agakiza ROM:9:9-10
Ikindi aho umuntu ahurira n’Imana niwe nayo ntawundi wabimenya.Niyo mpamvu twe duhamba umubiri Imana Niyo izi iherezo ry’umuntu nyamuntu.

Yes yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

RIP Hon Francoise Mukayisenga.You were so young to die at 48 years!!!.Twese niko bizagenda.Niyo mpamvu tugomba guhora twese twiteguye.YESU yadusabye gushaka cyane ubwami bw’imana,aho kwibera mu byisi gusa (Matayo 6:33). Iyo tugihumeka,abenshi bibera mu byisi gusa,bakibuka urupfu iyo bagiye guhamba. Si byiza kuko imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye ibyo idusaba.Hanyuma twabikora,ikazatuzura ku munsi w’imperuka,ikaduhemba ubuzima bw’iteka (Yohana 6:44).Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Bible ivuga ko upfuye aba atumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo rero wakitaba imana utumva.Ahubwo uba ugiye mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20).Niba warashatse imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa nkuko abantu benshi babigenza,bibwira ko ubuzima gusa ari amafranga,shuguri,politics,etc...,imana izakuzura ku Munsi w’Imperuka wegereje. Ariko niba wibera mu byisi gusa,uba utazazuka.Uba ugiye burundu.Uribaza uti nakorera imana gute?Wabanza ukiga Bible kugirango umenye icyo imana idusaba,ukajya mu materaniro,hanyuma nawe ukajya kubwiriza abantu kuko YESU niwo murimo yasabye abakristu nyakuri bose.Byisomere muli Yohana 14:12.Wivuga ngo ntiwabona umwanya kuko twe tubikora,natwe dufite akandi kazi gasanzwe gatuma tubaho.YESU yadusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).Imana yita abantu bibera mu byisi gusa,abanzi bayo (Yakobo 4:4).Biriya bavuga iyo umuntu yapfuye ngo aba yitabye imana,ntabwo aribyo.N’amasengesho bavugira umuntu wapfuye,ntacyo amaze,niba we atarashatse imana akiriho.

MUGABE ISIDORE yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

NIYURUHUKIRE.MURUNDI NATWE IBURUNDI INKURUYICAMUGONGO YATUGEZEHO TURAHOJEJE UMURYANGOWABUZE.

NDIKURYAYO EDOUARD yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira,imushyire mubayo.

M .RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Aruhukire mumahoro Imana Imwakire mu bayo!

Niyonshuti Emmanuel yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka