Davos: Perezida Kagame azagirana ikiganiro na Perezida Donald Trump

Mu biganiro birimo guhuza abakuru b’ibihugu bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku isi (WEF 2018) i Davos mu Busuwisi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri muri iyi nama, azagirana ikiganiro na Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump.

Perezida Kagame aragiraga ikiganiro na Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatanu
Perezida Kagame aragiraga ikiganiro na Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatanu

Aya makuru yatangajwe n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Donald Trump, Jenerali Herbert Raymond McMaster.

Ibi biganiro biteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018, aba bayobozi bombi ngo bazaba baganira ku mubano wa Amerika n’ibihugu bya Afurika, baganire ku mutekano ndetse no ku buhahirane hagati ya Amerika n’ibihugu bya Afurika.

Mu mpera z’uku kwezi nibwo Perezida Kagame azatangira imirimo yo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka