Daniele Sassou Nguesso asanga uburinganire n’ubwuzuzanye bikiri imbogamizi ku iterambere ry’iwabo

Mushiki wa Perezida wa Congo-Brazzaville, Daniele Sassou Nguesso avuga ko u Rwanda rwamuhaye urugero rumufasha kurwanya akarengane gakorerwa abagore n’abakobwa iwabo.

Mushiki wa Perezida wa Congo-Brazzaville mu bitabiriye inama mpuzamahanga yahurije abashoramari b'Abanyafurika i Kigali .
Mushiki wa Perezida wa Congo-Brazzaville mu bitabiriye inama mpuzamahanga yahurije abashoramari b’Abanyafurika i Kigali .

Yabitangarije mu nama yahurije i Kigali abashoramari ba bimwe mu bihugu by’Afurika kuri uyu wa 21 Nyakanga 2018, ikaba itangirwamo ibihembo by’ishimwe by’ikinyamakuru African Leadership Magazine.

Mme Daniele Sassou Nguesso washinze umuryango uteza imbere abagore witwa Sounga, bisobanurwa ngo Fasha mu Kinyarwanda, avuga ko u Rwanda rumuha urugero rwiza azahamiriza abagore mu gihugu cye no muri Afurika muri rusange.

Agira ati:"Iwacu hari Itegeko risumbanya abagore n’abagabo, rikaba ryemerera umugabo gushaka abagore benshi. Umugore ufashwe yasambanye ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri mu gihe umugabo acibwa amadolari 20."

"Iwacu abakobwa barenga 2/3 ntibageze mu ishuri, bivuze ko nta n’imirimo babona. Sinarondora ivangura rikorerwa abagore muri Congo, nkuko mubyumva n’ahandi ku isi."

"Nje mu Rwanda kwiga no gushaka impamvu bashoboye kurwanya ako karengane mu gihe twe ntaho turagera. lwacu umugore umwe mu bagabo batandatu niwe ufite umurimo wanditse."

Yakomeje agira ati "Mu mushinga Sounga twigisha abagore gutinyuka, kwiga, kuzigama, tukanabaherekeza gufata inguzanyo muri banki, guteza imbere imishinga no kuyicunga neza. Kugira ngo umugore abashe kugera ku ntego ze, birasaba ko yigenga."

Avuga ko hari umushinga bagejeje ku Nteko y’’Abakuru b’ibihugu by’Afurika, akaba ategereje ko bawemeza, bagashyira abagore n’abakobwa mu nzego zitandukanye, zaba iza Leta, abikorera n’imiryango yigenga.

Abashoramari b'Abanyafurika baganiririye i Kigali uko bafatanya guteza imbere ubucuruzi mu bihugu byabo
Abashoramari b’Abanyafurika baganiririye i Kigali uko bafatanya guteza imbere ubucuruzi mu bihugu byabo

Uburinganire bwabagore n’abagabo nk’imbogamizi ibuza Abanyafurika kugera ku iterambere ngo sibwo bwonyine buteye ikibazo, nk’uko bisobanurwa na Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera(PSF), Robert Bafakulera.

Avuga ko ubufatanye n’ubuhahirane bw’abacuruzi haba mu bihugu imbere cyangwa hagati y’igihugu n’ikindi bukiri ku rugero rwo hasi rutarenga 16%.

Perezida wa PSF atanga ingero z’abantu bifatanije muri iki gihugu bakagera ku bikorwa bihambaye, barimo abubatse amagorofa ya CHIC, MIG, City Market ndetse na Hotel yitwa ‘Ubumwe Grande’.

Ati:"Aba nta kibazo bafite kuko bifatanije, ariko hari benshi batarifatanya, ndetse ubufatanye buri hasi cyane ku rwego mpuzamahanga na Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko.

Mu nama yahuje abashoramari b’Abanyafurika, harimo abiyemeje gutangira kureba uko bashora imari mu Rwanda, barimo nyiruruganda rukora sima muri Kenya rwitwa Savannah Cement.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congo Brazaville ndayizi kandi nayibayemo.Ikibazo ifite ntabwo ari "uburinganire".Ahubwo ni abategetsi barangwa na Corruption.Kimwe n’ahandi henshi muli Afrika,Presidental Family n’inshuti zabo,bakize kurusha igihugu.Muribuka undi mukobwa wa president Nguesso yari yarashyingiye president Bongo wa Gabon.Yali afite Hotel iteye ubwoba ahitwa Pointe Noire,mu gihe abaturage bashonje.
Ibibazo by’abantu bizakurwaho n’ubwami bw’imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma Yesu abe ariwe uhabwa kuyobora isi yose ayigire paradizo nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.

Mazina yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka