Croix-Rouge yatabaye abatishoboye inzu zari zigiye kugwaho

Abaturage bo mu murenge wa Jarama muri Ngoma bubakiwe inzu na Croix-Rouge batangaza ko bongeye kugira icyizere cyo kubaho.

Abo basore babiri bahagaze imbere y'inzu yabo bubakiwe na Croix -Rouge. Mbere yari igihe kubagwaho kuko yari ishaje
Abo basore babiri bahagaze imbere y’inzu yabo bubakiwe na Croix -Rouge. Mbere yari igihe kubagwaho kuko yari ishaje

Abo baturage babitangaje ubwo bamurikirwaga izo nzu ku wa gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2017.

Kuri uwo munsi nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge ku isi. Hatashwe ibindi bikorwa birimo ubwiherero 80 bwubatswe n’uwo muryango n’abatishoboye bahabwa amatungo magufi.

Abubakiwe inzu ni imiryango irindwi y’abapfakazi batishoboye n’umuryango umwe w’abana bimfubyi birera.

Mukandorimana Debula wibana mu nzu wenyine avuga ko Croix-Rouge yamutabaye kuko inzu yabagamo yari itangiye kumugwaho kugera nubwo iguye iyo yubakirwaga itaruzura. Avuga ko nyuma yo kwitabwaho na Croix-Rouge ubu amaze kwigarurira icyizere.

Agira ati “Bankuye ahantu habi cyane nari nashaje kubera ibibazo none ubu nabaye inkumi. Nari ntuye mu nzu iteye isoni n’agahinda, igiye kugwa ninjiragamo nunamye yari nk’icyari.

Iyo imvura yagwaga nijoro narasengaga Imana nyisaba kweza ubugingo bwanjye kuko nabonaga ingwa inzu iribungwira nkapfa.Ubungubu baranyubakiye isima mu nzu, ingurube baranyoroza ubu ntakibazo gikomeye nkifite.”

Abubakiwe inzu na Croix-Rouge bavuga ko bagaruye icyizere cyo kubaho
Abubakiwe inzu na Croix-Rouge bavuga ko bagaruye icyizere cyo kubaho

Abaturanyi ba Mukandorimana n’abandi bubakiwe na Croix-Rouge bavuga ko bari babayeho mu buzima bubabaje cyane bwo kwiheba kuburyo hari nubwo bajyaga bikingirana mu nzu badashaka uwabasura.

Samona Florence agira ati “Rwose aba bantu bari babayeho nabi mu bwihebe, abagore wasangaga abagabo babo barabataye kuko babonaga bikomeye bakigendera bakabasiga muri ayo mazu agiye kubagwaho.

Harimo n’imfubyi zasizwe n’ababyeyi babo zikiri nto cyane zibaho nabi bikomeye ariko ubu ubona ubuzima bwarahindutse.

Bwito Paul Perezida wa Croix-Rouge Rwanda avuga ko bahisemo gukorera mu midugudu bise udusozi indatwa bagamije gukemura ibibazo bihari birimo kutagira amacumbi, ibiza , imirire mibi n’ubukene.

Bwito avuga ko kugera ubu Croix-Rouge iri gukorera ibikorwa byayo mu Rwanda mu midugudu 540 bafasha abafite ibibazo bikomeye by’ubuzima kwiteza imbere.

Agira ati “Nkumufasha wa Leta dushishikajwe n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene bukabije, kutagira isuku guhindura imyumvire ibaganisha ku bukene n’ibindi.

Tubafasha kubona amacumbi abatayafite, tukabaha amatungo magufi kugirango ejo ejo bundi biteza imbere bigire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka