Congo yashyikirijwe abasirikare bayo baguye mu Rwanda

Abasirikare batatu barasiwe ku butaka bw’u Rwanda kuwa 13 Gashyantare 2018 bashyikirijwe igisirikare cya Congo.

Ingabo z'u Rwanda zigiye gutanga imirambo y'ingabo za Congo kuri Leta ya Congo
Ingabo z’u Rwanda zigiye gutanga imirambo y’ingabo za Congo kuri Leta ya Congo

Nyuma yo gusuzuma ibikorwa by’ubushotaranyi bw’ingabo za Congo, u Rwanda rwashyikirije Congo imirambo n’ibikoresho by’abasirikare barasiwe mu Rwanda, ibikorwa byabereye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.

Ibi bibaye nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu itsinda rya EJVM riherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye ahabereye imirwano, zerekwa ibikoresho n’imirambo by’abasirikare ba Congo barasiwe mu Rwanda.

Ingabo za Congo zimaze kwakira imirambo ya bagenzi babo baguye ku butaka bw'u Rwanda
Ingabo za Congo zimaze kwakira imirambo ya bagenzi babo baguye ku butaka bw’u Rwanda

Ingabo z’u Rwanda kandi zashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibikorwa by’ubushotaranyi bw’ingabo za Congo FARDC, nyuma yo gutumiza itsinda rizwi nka EJVM (Extended Joint Verification Mechanism), ryashyizweho n’umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka ihana imbibe na Congo.

Kuwa 16 Gashyantare niho basuye ahabereye imirwano, berekwa imirambo y’abasirikare ba Congo n’ibikoresho byabo byafashwe.

Ingabo z'u Rwanda zanashyikirije Congo bimwe mu bikoresho ingabo zayo zataye mu Rwanda
Ingabo z’u Rwanda zanashyikirije Congo bimwe mu bikoresho ingabo zayo zataye mu Rwanda
Ingabo za Congo zimaze kwakira ibyo bikoresho
Ingabo za Congo zimaze kwakira ibyo bikoresho

Gusa, Umuyobozi w’ingabo muri Kivu y Amajyaruguru Br Gen Bruno Mandevu yari yatangaje ko ahubwo ingabo z’u Rwanda ari zo zinjiye ku butaka bwa Congo zikarasa.

Si ubwa mbere ingabo za Congo zifatirwa cyangwa zikarasirwa mu Rwanda zarenze umupaka.

Kuva mu 2012, abasirikare n’abapolisi ba Congo babarirwa muri 30 bamaze gufatirwa mu Rwanda bagasubizwa iwabo. Abandi basirikare babarirwa mu 10 bamaze kurasirwa mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi basuhuzanya
Abayobozi ku mpande zombi basuhuzanya

Benshi mu bafashwe bavuga ko barenze imbago z’igihugu
Tariki 11 Kamena 2014 hari habaye imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo bapfuye agasozi ka Kanyesheja gaherereye ku mupaka wa Rubavu.

Ubuyobozi bwa Congo bwari bwatangaje ko u Rwanda rwinjiye ku butaka bwa Congo, ariko byaje kurangira bimenyekanye ko ari agasozi k’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko koko buriya mubona ko abaturanyi bahora bashyamirana njye siko mbibona ahubgo mwe abanyarwanda ko mubona turi injiji kuki mutatwigish’ubwenge!nyamara agahu kari kundi karahandurika ese kumugabo abananiwe kurindumutekano munzuye kangahe uwigihugu,dushishoze mbere yo kuvuga

Ombeni tedy yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

mbega ubushotoranyi bwakongo harya ubwo bazageza ryarikoko gusabyo imana ibabarire nabo sibo kabisa.

DIDIE NTIVUGURUZWA yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

dushimiye ingabo zu rwanda igikorwa kiza cyogusubiza abanzi inyuma.ese kuruhande gu rwanda ntawakomeretse

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Congo nzuri Congomani mbaya.
Ariko bazunva ryari? Kiriya gihugu cya Conkogo cyaragowe kabisa.
Ariko habuze n’umwe muri millions zatuye Congo kuboneka mo umuyobozi muzima ngo maze afashe igihugu gitere imbere.
Ubujiji, no kwiyemera bidafite aho bishingiye nibyo biranga Congo.

Bosenibamwe yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

turashimira ingabo za RDF ko zihora ziri tayari ,ikindi nuko ibyo zikora byose babikorana ubushishozi bwa kinyamwuga

musinga yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka