Col Nsengimana yicuza imyaka 21 yamupfiriye ubusa ari muri FDLR

Col Augustin Nsengimana bitaga Cadace wahoze ari umuyobozi muri FDLR yicuza imyaka 21 yayimazemo kuko yamupfiriye ubusa.

Nsengimana yaratahutse, ariko yicuza imyaka yamaze mu mashyamba ya Congo.
Nsengimana yaratahutse, ariko yicuza imyaka yamaze mu mashyamba ya Congo.

Abitangaje nyuma y’imyaka ibiri amaze mu Rwanda abana n’umuryango we, aho avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga yarataye igihe.

Col Nsengimana witandukanije n’umutwe wa FDLR ku itariki 26 Nzeli 2015 agera mu Rwanda ku ya 1 Ukwakira 2015.

Yari umujyanama w’umuyobozi w’umutwe wa FDLR Maj Gen Rumuri mu birebana n’umutekano n’ingabo.

Uwo mwanya yawugezeho avuye ku buyobozi bwo kuyobora Burigade yitwa Reserve “Inkeragutabara”, kuyobora itsinda ririnda abayobozi n’abarwanyi mu matsinda.

Avuga ko yari afite icyubahiro n’uburinzi aho ari hose. Ariko ngo gukumbura u Rwanda no gushaka guhura n’umuryango we byatumye yiyambura icyo cyubahiro cyo mu bwihisho mu mashyamba ataha mu gihugu cye.

Nyuma yo kuva mu kigo cya Mutobo cyakira abitandukanije n’imitwe yitwaza intwaro bagataha mu Rwanda, yasubijwe mu buzima busanzwe.

Ubu atuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu aho akora akazi ko gutanga cashpower ku bafatabuguzi bashya b’amashanyarazi.

Nsengimana ubana n’umugore we n’abana babo batanu,avuga ko atewe ishema no kwita ku muryango we wamaze igihe batari kumwe. Akicuza ko iyo ataha kare hari byinshi aba yarabafashije.
Agira ati “Imyaka 21 namaze mu mashyamba ya Congo yambereye imfabusa, nasigaye inyuma mu mibereho, iterambere kandi n’umuryango wanjye usubira inyuma.”

Aganira na Kigali Today ku itariki 19 Nzeli 2017, yasabwe kugereranya igihe yari ari mu gisirikare cya FDLR n’ubu ari mu Rwanda aho abayeho neza, asubiza atazuyaje.

Ati “Ubu nibwo mbayeho neza, ndarya, ndaryama nkasinzira, mbana n’umuryango wanjye, ntacyo nikanga mvuga icyo nshaka nkakora icyo nshaka, nta bwoba ngendana nk’uko nari mbayeho mu ishamba kuko nabaga nikanga umwanzi buri kanya.”

Abajijwe ku myumvire yari afite akiri mu ishyamba n’iyo afite ubu, avuga ko bitandukanye.

Ati “Hariya mu mashyamba benshi babaho batazi impamvu bahabaye uretse kugendera ku bihuha bahabwa n’abafite impamvu zo kudataha, nanjye nagendeye kuri izo nyigisho ariko nateye intambwe ndataha, ubu ni yo mpamvu mpamagarira abo nasize gutaha bakaza bakumva ibyiza by’igihugu cyabo.”

Nsengimana avuga ko abari mu mashyamba ya Congo barimo ibice bitatu ari byo; abasize bakoze ibyaha batinya kuza bakabibazwa, abatunzwe no kwiba badashaka gukora bazi ko bageze mu Rwanda bitaborohera n’abandi bagendera mu kigare kandi ni bo benshi.

zimwe mu nyigisho zikoreshwa kugira ngo abarwanyi n’impunzi z’Abanyarwanda bari mu mashyamba ya Congo badataha, zirimo ubuhanuzi bubabwira ko igihe kigiye kugera. Ariko ngo iyo igihe kigeze bababwira ko bakoze ibyaha budashobora gusohozwa.

Ati “Abanyarwanda bari hariya babayeho nabi, bashukishwa ubuhanuzi budasohozwa ahubwo igihe cyagera ngo bakoze ibyaha, bazihana kugeza ryari, ahubwo ko bagombye gutaha bagacyura abana bakiga, abarwayi bakavurwa, abandi bagakora bakiteza imbere.”

Yongeraho ati “Uziko benshi mu bari mu mashyamba ya Congo ubumenyi bafite ari ubwo bahunganye 1994, ntacyo biyungura uretse gushaka ikibatunga no guhora bihisha intambara zitarangira.”

Augustin Nsengimana avuga ko gutaha kwe byatinyuye abandi bayobozi bo muri FDLR barataha, bivugwa ko nyuma ye, abafite ipeti rya Colonel batatu na Generali umwe bamaze kugera mu Rwanda kandi n’abandi bafite amapeti yo munsi ya Coloneli baratashye

Ati “Gutaha kwanjye hari benshi kwafunguye amaso, kuko nyuma yanjye haje abasirikare bakuru babarirwa muri batatu, ubuyobozi bw’ikigo gisubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi gifatanije na Monusco bajya baduhuza n’abarwanyi kuri Skype tukaganira bikagira icyo bitanga n’ubwo badahita berura ngo baratashye ariko umwe, umwe afata umwanzuro akaza.”

Kuva ikigo cya Mutobo cyakira abavuye mu mitwe yitwaza intwaro kikabasubiza mu buzima busanzwe cyatangira, kimaze kwakira abarwanyi 11, 085 muri bo ibihumbi 9202 bahoze mu mutwe wa FDLR bataha bakabaho mu mahoro n’imiryango yabo.

U Rwanda rwimakaje inzira y’amahoro rushishikariza Abanyarwanda bari mu buhunzi n’imitwe yitwaza intwaro gutaha mu gihugu cyabo, iyo bageze mu gihugu bahabwa ubufasha bajyana mu miryango yabo.

Uyu mwaka, Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gucunga ibiza (MIDMAR), yatangije gahunda yo guha Abanyarwanda batahuka amafaranga aho kubaha ibiribwa n’ibikoresho.

Buri muntu urengeje imyaka 18 ahabwa Amadorari y’Amerika 250, n’aho utaragira imyaka 18 agahabwa Amadorari 150.

Abarwanyi batashye mu Rwanda, uretse kwigishwa imyuga, no gufasha imiryango yabo ikigera mu gihugu, ihabwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180Frw mu gusubira mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nibaze bafashe umubyeyi wacu nyakubahwa Perezida wa Repubulika , Paul KAGAME muri runo rugamba rwiterambere .

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

nibyiza gutaha mu gihugu no gufatanya nabandi mwiteramabere hari byinshi igihugu kitari cyageraho kandi iterambere ntirirangira ntagire ikibazo agire imbaraga zo gukomeza imbere ntidusubira inyuma cg tugume aho turi , ahubwo Bose batahe bareke ingengabitekerezo mbi yo kumuraho abanyarwanda kndi nabo arabanyarwanda.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

yakoragiki c iyaza kare kose

koca yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka