CNLG irasaba kwegurirwa inyandiko zose zirebana na Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yagejeje ubusabe bwayo kuri Sena busaba ko yakwegurirwa inyandiko zose zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu nkiko zo mu gihugu.

Abasenateri bizeje ubuvugizi CNLG kugira ngo ibashe kwegurirwa inyandiko zose Zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasenateri bizeje ubuvugizi CNLG kugira ngo ibashe kwegurirwa inyandiko zose Zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Icyo cyifuzo cyagejejwe kuri komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage kuri uyu wa 27 Ukwakira 2017.

Abasenateri bagize iyi komisiyo bari muri gahunda yo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, mu bijyanye n’ishyinguranyandiko n’amasomero mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko kuba itegeko ryarabahaye ububasha bwo kubika inyandiko za Gacaca, bikwiye ko n’izindi nyandiko zose zo mu manza zirebana na jenoside zikwiye kwegurirwa CNLG.

Yagize ati “ Hari imanza nyinshi zagiye ziba guhera muri 1995 ziri hirya no hino mu nkiko. Zije zikajya hamwe zaba umutungo munini ku bashakashatsi baza hano bashaka kumenya byinshi kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Dr Bizimana yereka Senateri Musabeyezu zimwe mu nyandiko zibitswe na CNLG
Dr Bizimana yereka Senateri Musabeyezu zimwe mu nyandiko zibitswe na CNLG

Dr Bizimana yanasabye ko iyo komisiyo ya Sena ikwiye kureba uburyo n’izindi nyandiko zitari mu nkiko ariko zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, zayegurirwa kubera ko ari nayo yabiherewe ububasha.

Ati “ Tumaze kugira ubushobozi n’ubumenyi bwo kubika neza amadosiye ajyanye na Jenoside.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu CNLG yamaze kubika inyandiko za Gacaca zingana na Miliyoni 30 mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe kuzirinda gukomeza kwangirika.

CNLG ikaba yarabifashijwemo n’umuryango utari uwa Leta Aegis Trust usanzwe ucunga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Senateri Narcisse, Musabeyezu aganira na Kigali Today yatangaje ko icyo cyifuzo cya CNLG gifite ishingiro avuga ko biteguye kugikorera ubuvugizi kugira ngo hashyirwe hamwe amakuru ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bimwe mu bitabo biri mu isomero rya CNLGbivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bimwe mu bitabo biri mu isomero rya CNLGbivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

CNLG ivuga ko kubika inyandiko zose zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi hifashishijwe ikoranabuhanga, bizatuma zibikwa mu buryo burambye ndetse mu gihe hakenewe gukorwa ubushakashatsi bikaba byakwihuta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka