CEPGL n’Umuhora wa Ruguru biyemeje gufatanya mu mishinga izamura umuturage

Ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) n’ubw’Umuhora wa Ruguru basinye amasezerano y’ubufatanye agamije iterambere ry’umuturage.

Abayobozi ba CEPGL n'Umuhora wa Ruguru basinya amasezerano y'ubufatanye
Abayobozi ba CEPGL n’Umuhora wa Ruguru basinya amasezerano y’ubufatanye

Ayo masezerano yashyizweho umukono n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imiryango yombi kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2017.

Agamije gufatanya mu mishinga iyi miryango iri gushyira mu bikorwa nko korohereza ubuhahirane hagati y’ibihugu bihuriye muri iyi miryango, gushyiraho inzandiko z’inzira, koroshya ingendo z’ibinyabiziga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga avuga ko koroshya ubuhahirane bituma umuturage adakomeza guhendwa ahubwo akarushaho kugira imibereho myiza.

Agira ati “Twifuza gushyira imbaraga hamwe kugira ngo dukureho ibivuna umuturage uri muri iyi miryango.

Iyo habayeho gutinza ibicuruzwa mu nzira, umuturage bimugeraho ababaye, iyo habaye kongera imisoro ku bicuruzwa, umuturage niwe uyishyura, iyo adafite ubushobozi ntabaho uko abyifuza.”

Umuyobozi w’agateganyo w’Umuhora wa ruguru, Fred Tumwebaze avuga ko gukorana na CEPGL bizihutisha ibikorwa bizatuma umuturage ahabwa serivisi yifuza.

Agira ati “Ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru bimwe biri no muri CEPGL. Gushyira hamwe imbaraga bizihutisha ibyo dukorera umuturage. Ntitwifuza gusinya gusa, ahubwo gutegurira hamwe ibikorwa by’iterambere no kubishyira mu bikorwa .”

Bimwe mu bikorwa ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru bushima byagezweho na CEPGL harimo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bigize uwo muryango. Harimo kandi guhuriza hamwe imipaka hamwe mu guca akarengane ku mipaka.

Fred Tumwebaze uyobora Umuhora wa Ruguru na Herman Tuyage bamaze gusinya amasezerano
Fred Tumwebaze uyobora Umuhora wa Ruguru na Herman Tuyage bamaze gusinya amasezerano

Umuhora wa Ruguru ni inzira ihuza ibihugu bidakora ku nyanja birimo u Rwanda, Uganda, Sudani y’Epfo na Kenya, hakiyongeraho u Burundi na Congo.

Ubuyobozi bw’Umuhora wa Ruguru butangaza ko bufite gahunda yo kongera ibikorwa remezo nk’imihanda no gukuraho imbogamizi ku binyabizaga bigeza ibicuruzwa ku baturage bivuye ku cyambu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka