C&H yahaye impano Perezida Edgar Lungu azibukiraho ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda
Uruganda C&H rukora imyambaro itandukanye igurishwa mu Rwanda ndetse indi ikoherezwa hirya no hino mu mahanga, rwahaye impano y’umwambaro ukorerwa mu Rwanda Perezida Edgard Lungu wa Zambia, izajya imwibutsa ubwiza n’umwimerere w’ibikorerwa mu Rwanda.
Byari ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018, ubwo Perezida Edgard Lungu uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yasuraga agace gakoreramo inganda kazwi nka Special Economic Zone, gaherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Dore mu mafoto Perezida Edgard Lungu ahabwa impano n’abayobozi ba C&H
Inkuru zijyanye na: Perezida Edgar Lungu
- U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Zambia Perezida Edgar Lungu
- Abanyarwanda n’Abanya-Zambia bunze ubumwe - Perezida Kagame
- Perezida Lungu wa Zambia yunamiye abantu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Perezida Lungu yashenguwe n’aho politiki y’ubukoloni yagejeje u Rwanda
- Perezida Lungu yamaze kugera mu Rwanda
- Perezida wa Zambia Edgar Lungu araza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Umubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda ugiye kongerwamo ingufu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|