Byinshi kuri Miss wa INES Ruhengeri ugiye gucyura igihe

Natete Liliane watorewe kuba Nyampinga wa INES Ruhengeri muri 2016 avuga ko manda ye igiye kurangira adashoboye guhigura umwe mu mihigo yari yarahize.

Miss Natete Liliane avuga ko afite indoto zo kuzakora muri Banki y'Isi
Miss Natete Liliane avuga ko afite indoto zo kuzakora muri Banki y’Isi

Miss Liliane, usigaje igihe kigera ku kwezi agasimburwa, avuga ariko nubwo uwo muhigo umwe atawuhiguye hari n’ibindi bitandukanye yishimira ko yagezeho.

Byinshi ku buzima bwihariye bw’uyu Nyampinga bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today (KT) ukorera mu karere ka Musanze.

KT: Umuntu aramutse yumvise Miss wa INES Ruhengeri w’umwaka wa 2016 yakumva ko ari muntu ki?

Miss: Ahh Murakoze! Miss INES Ruhengeri wa 2016 ni umukobwa witwa Natete Liliane ufite imyaka 20 y’amavuko muri uyu mwaka wa 2017, wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye na Economics “Ubukungu”. Ndi umwana wa karindwi iwacu kuko twavutse turi icyenda.

Navukiye ku Kibuye aho bita i Karongi mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kiniha aho ngaho niho nigiye Primaire (amashuli abanza).

Amashuri yisumbuye yose nyigira mu mujyi wa Kigali. Ubu kaminuza ndi kuyigira mu Ruhengeri (Musanze). Ndi mwene Rutaganira Louis na Mukantwali Thaciana.

KT: Iyo umuntu ari Miss hari ibikorwa by’imishinga aba ufite wowe byari ibihe?

Miss: Ahh! Nari mfite ibikorwa bigera kuri bine numvaga byanze bikunze ngomba kubikora wenda nyuma hakaziramo n’ibindi.

Icya mbere nyamukuru nashakaga gukora kwari ugukora ‘campain’ cyangwa se ubukangurambaga mu rubyiruko ku bijyanye no kuzigama nahereye mu bigo by’amashuri yisumbuye mbigisha uburyo bakwizigamira bakiri bato. Icyo cyo nagikoze umwaka ushize wa 2016 mu kwa karindwi.

Ikindi nashakaga gukora ni uguteza imbere imivugire y’ururimi hano muri INES Ruhengeri ariko cyo sinakigezeho. Ikindi nakoze ni ugusura abana baba bari hamwe n’ababyeyi babo bafungiye muri gereza, icyo nacyo naragikoze.

Nagiye njya mu bikorwa byo gutoresha ba Nyampinga mu mashuri yisumbuye ya hano Musanze n’ibindi.

KT: Muri iyi manda yawe ubu irimo kugana ku musozo ni ikihe kintu mu mishinga yawe wari ufite ukaba ubona ko cyakubereye igufa ku buryo utakibashije ntubashe kukigeraho nk’uko wari wabiteganyije?

Miss: Icyo kintu rero nakivuze ariko ndakigarukaho ni Languages (Indimi) ikibazo kirahari mu bijyanye n’abanyeshuli. Abana baritinya kuvuga mu rurimi urwo arirwo rwose.

Nashatse kubakundisha kuvuga ururimi (Icyongereza) ariko byarangoye kugeza ubwo binanirana burundu. Benshi baba banakuze kuri njyewe rero kugira ngo ubumvishe biragora kuko bashobora gutekereza bati Miss arirata kuba atuzanaho ibintu by’indimi.

Akumva ko kuba arangije akaba ageze mu wa kane ntacyo bimumariye. Rwose byarangoye ahubwo haramutse habaye izindi mbaraga icyo kintu kigakorwa byanshimisha cyane.

KT: Iyo umuntu ari Nyampinga haba hari ibyo abantu baba bifuza kumumenyaho. Mu myaka yawe ugezemo ni iki kigushimisha?

Miss: (Araseka)! Ikintu cyanshimishije mu buzima bwanjye kuva aho ngiriye mu ishuri kugeza n’ubu muri Kaminuza ni uko ndi umuhanga. Ibyo rero ntabwo bishobokera abantu bose kuko hari abatangira neza bagasoza nabi.

Ariko njyewe ikintu kinshimisha n’uko ngira amanota meza sinigeze nsibira kandi nta n’ibyo ntenganya. Ababyeyi banjye nabo bashimishwa n’uko ndi umuhanga biranshimisha.

KT: Niba atari ibanga wigeze kuvuga ko ugeze mu mwaka wa kabiri muri kaminuza waba warimutse ufite amanota angahe?

Miss: Muri University (Kaminuza) maze kurenga umwaka umwe nimutse mu wa kabiri mfite amanota 15/20 ntabwo ari meza ariko naragerageje.

KT: Niba hari ikigushimisha ubwo hari n’ikikubabaza rwose nacyo wakitubwira?

Miss: Hahahaha! Ikintu cyambabaje? Mana we ko ntajya mbabara se? Ikintu kimbabaza cyane ni ukwicuza. Iyo nakoze ibintu nkabigoreka ndicuza uwo niwe mubabaro wanjye. Ariko kuvuga ko umuntu yapfuye ngo ndababara n’abandi barapfa ntacyo nabihinduraho.

Kuri njye iyo nicujije niwo mubabaro wanjye wa mbere. Iyo nkoze ikintu nyuma kikantera kwicuza nicyo kimbabaza cyane peeee!!

KT: Hanyuma Miss ni ayahe mafunguro cyangwa ikindi kintu urya ukumva kikuguye ku nzoka ukakishimira?

Miss: Eeeeh!! Yewe yewewewe! Muri rusange nkunda ibiryo byose ariko hari ibyo nkunda cyane. Nkunda umugati peee! Yaba mu gitondo saa sita na nimugoroba nkunda umugati ugakurikirwa n’ama chips (Amafiriti).

Miss Natete ubwo yatorwaga muri Werurwe 2016 ari kumwe n'ibisonga bye
Miss Natete ubwo yatorwaga muri Werurwe 2016 ari kumwe n’ibisonga bye

KT: Tubwire umuntu wumva akubereye icyitegererezo mu buzima bwawe?

Miss: Umuntu wa mbere mfataho icyitegererezo ni mukuru wanjye. Impamvu ni intwari pee! Bitewe n’ibyo yagiye akora mu muryango cyangwa se imibereho yari ihari icyo gihe narabibonaga nkavuga nti ninkura nzaba nkawe.

KT: Uwo mukuru wawe yitwa nde akora he?

Miss: Yitwa Uwamwezi Grace akora muri African Union i Nairobi

KT: None se Miss waba ufite inshuti mukundana? Iyo nshuti niba atari ibanga wayivuga?

Miss: Ohh! Mana yanjye! Ndayifite rwose. Gusa sinamuvuga ibyo birahagije. Nko muri 2021 ndateganya kuzaba nibura nanjye mfite urugo ngashaka nkaba umubyeyi.

KT: Ufite inzozi zo kuzakora iki mu gihe uzaba umaze kwiga amasomo yawe yose uyarangije?

Miss: Ikintu nshaka kandi mfite mu nzozi zanjye ni ukuzakora muri World Bank (Banki y’isi) ngomba gukora muri iriya banki kandi inzozi zanjye nzazikabya.

KT: Hirya no hino hari ubwo humvikana impanuka zatewe n’inkongi y’umuriro tuvuge nko mu cyumba cyawe iramutse ihabaye ni iki waramira mbere y’ibindi byose.

Miss: Ohh my Laptop (Mudasobwa yanjye ngendana)! Laptop yanjye niyo ya mbere … Telefoni se oya ni Laptop.

KT: Uri Miss ariko uri urubyiruko, ni iki wumva warubwira ukurikije n’uko ubona ibintu hanze hano?

Miss: Ikintu nabwira urubyiruko ni ugukura amaboko mu mufuka rugakora. Umuntu wese aba ashaka kubaho neza ariko ntabwo bipfa kuva mu ijuru ngo bikugweho. Burya n’umubyeyi ashobora kukurera ariko ntiyabikora kugeza upfuye.

KT: Ni iki wabwira ababyeyi bumva ko kuba Miss cyangwa se Nyampinga bishobora kubyarira umwana w’umukobwa ingorane?

Miss: Hari ababyeyi bagira izo mpungenge bafite impamvu wenda bazi ukuntu umwana wabo ameze. Ariko muri rusange aya ni amahirwe iyo uyabujije umwana wawe uba umuhemukiye rwose.

Ntibagashyire umupaka ku bintu by’amahirwe nk’ibi byo kuba Miss no guteza imbere umwana w’umukobwa.

Njye mbona iyo umuntu abaye Miss aribwo arushaho kwiyubaha. Njye narabibonye ukuntu nari meze mbere n’uko meze ubu biratandukanye nta n’ahantu bihuriye. Ni ibintu byiza bituma umwana akura agatangira gutekereza akiri mutoya.

KT: Muri uyu mwaka wa 2017 turitegura gutora Miss Rwanda kandi nawe wavamo umukandida, habuze iki ngo nawe witabire ayo marushanwa y’ubwiza azamuke ku rwego rw’igihugu.

Miss: Ubu ntabwo niteguye kubera ko ntabasha kubifatanya n’ishuli. Ndamutse nshaka kujya muri Miss Rwanda najyamo nyuma yo mu wa gatatu.

KT: Urumva se uteganya kuzisazira utabaye Miss Rwanda?

Miss: Hahahah! Ndakeka nzaba nkiri keza cyakora abantu bakunze kubimbwira cyane! Nk’uwo mukuru wanjye na Mama baba bashyushye mbega bumva ko ngomba kuzajya muri Miss Rwanda.

Ariko buriya nka nyuma yo kwiga muri 2018 cyangwa 2019 nshobora kuba najya muri Miss Rwanda.

KT: Urumva se ushobora kuzaba uri mu bipimo neza?

Miss: Ntawe umenya aho bwira ageze nshobora wenda kuzaba ndi mwiza kurusha uko ubu meze.

KT: Ni iki wakongeraho ku kiganiro tugiranye?

Miss: Ikintu nakongeraho ni ugushimira Kigali Today kuba mwantekereje mukavuga muti reka tuganire na Miss INES Ruhengeri kandi nanjye biba binshimishije burya haba hari ibintu uba ufite mu mutima udashobora kuvuga nta muntu ubikubajije.

Iyo ugize amahirwe ukabona umuntu ugufasha kugira ngo uvuge burya uraruhuka. Ndanezerewe kandi ni ukuri ndabashimiye!

KT: Urakoze nawe!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nimwiza pe ark nazipfishe ubusa raise icyambere akunde imana.

mutoni alice yanditse ku itariki ya: 9-11-2017  →  Musubize

uyu miss afite inzozi nziza, gusa ni umuhanga pe ,nsanzwe muzi ibyo yavuze ni ukuri kandi akunda no gusenga ndetse n,ababyeyi be baramukunda, gusa ijambo ry,Imana riravuga ngo ubwiza burashukana, ndemeza neza ko ari mwiza kandi rwose, ariko reka mwisabire azakomeze indangagaciro z,ubukristo, bizamufasha kugera ku nzozi nziza yifuza kugeraho. ikindi nakunda laptop ye azajye akunda cyane na BIBLE nk.igitabo cyamufashije kwitwara neza nkuko muzi. azajye agikunda cyane kizamufasha cyane n,igihe azaba agiye gukora muri WORLD BANK yambutse ibihugu byinshi biri kure y,umuco wacu mwiza w,abanyarwanda

peter yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka