Byinshi kuri Mayigane waje mu rubyiruko 100 rw’indashyikirwa muri Afurika

Umunyarwanda Landry Mayigane uba mu gihugu cya Mali, waje mu rubyiruko 100 rw’indashyikirwa muri Afurika (100 Most Influential Young Africans) 2015, avuga ko aheshwa ishema no kwitwa umunyarwanda.

Landry Mayigane avuga ko aheshwa ishema no kwitwa Umunyarwanda
Landry Mayigane avuga ko aheshwa ishema no kwitwa Umunyarwanda

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yari i Bamako muri Mali, yahuye n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, bamaze kwihuriza hamwe.

Aha niho yahuriye na Mayigane bagirana ikiganiro kirambuye.

Kigali Today (K.T): Abatazi Landry Mayigane wababwira ko ari muntu ki?

Mayigane: Nitwa Landry Mayigane, nkora muri UN (OMS), ndi Umunyarwanda wavukiye muri Congo ndanahakurira, nshinzwe gahunda yo gufasha igihugu cya Mali kurwanya ibyorezo.

Nanakoreye muri Guinea muri gahunda zo kurwanya icyorezo cya Ebola, nanakoreye mu Rwanda aho nari nshinzwe kuzamura ubworozi bw’inkoko muri MINAGRI. Mu myaka 10 ishize nakoranye n’urubyiruko cyane muri UN (Umuryango w’Abibumbye) no muri BAD (Banki Nyafurika Itsura amajyambare).

Ndi mu bantu bashyizeho ihuriro ryo kuzamura urubyiruko rw’Afurika kugira ngo rushobore kugira uruhare mu iterambere muri Afurika.

K.T: Ni iki cyatumye ugera mu bantu 100 batoranyijwe? Tubwire urugendo rwawe!

Mayigane: Kugira ngo bigere hariya ni ibintu bibiri, icya mbere ni ubwitange twagaragaje kugira ngo tujye kurwanya icyorezo cya Ebola, abenshi baratinyaga kujyayo, twagezeyo mu muri Nzeli 2014 bikomeye cyane, ni cyo cyatumye badushimira.

Icya kabiri ni urugendo twakoze mu kuzamura urubyiruko rw’Afurika, kugira ngo rugire ijwi ryo kuvuga ibibazo rufite, ariko rukabasha no kugira urhare mu iterambere ry’ibihugu byabo.

Abanyarwanda baba muri Mali bakira ikipe y'igihugu ya Handball y'abatarengeje imyaka 18
Abanyarwanda baba muri Mali bakira ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18

K.T: Ni iki cyaguteye imbaraga zo guhuza urubyiruko?

Mayigane: Muri 2006, hari inama nagiye mo muri Kenya, kubera ikigo nigagamo cyari mpuzamahanga bituma ngira ubunanaribonye bwo kubana n’abantu benshi.

Byatumye mbona ko urubyiruko rwo muri Afurika rugomba kurushaho gukorera hamwe. Nyuma nagiye mu yindi nama muri Danmark, ngeze hariya icyambabaje, ni ukuntu nabonaga urubyiruko rw’ibindi bihugu ruhagaze imbere, ruri kuvugira urubyiruko rwo ku isi, kandi ugasanga abanyafurika ntibagaragayemo.

Ibyo byose byatumye n’Abanyafurika twari kumwe, dutekereza ko n’ibitekerezo byacu byashyirwa hamwe, bikamenyekana ku rwego mpuzamahanga, ni uko twishyize hamwe tukegera UN, na UNECA (UN Commission for Africa).

Twakoreye cyane kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga, tukahahurira tugasangira ibitekerezo, bigamije kuzamura ibihugu byacu.

K.T: Ni ibihe bikorwa bya hafi waba uheruka gukora?

Mayigane: Kuva natangira gukora muri UN umwaka ushize (2015), umwanya wambanye muto, ubu harimo gahunda turimo yo kumenyekanisha intego zirambye za Guverinoma (Objectifs durables du Gouvernemt).

Turi kureba ukuntu twakangurira urubyiruko muri Afurika ngo rubashe kumenya izo ntego 17 hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

K.T: Nk’umunyarwanda, ni ibihe bikorwa urimo ukora byafasha Abanyarwanda?

Mayigane: Mu Rwanda hari Umuryango utegamiye kuri Leta twashyizeho witwa “Rwanda Youth Alliance for Climate Action” muri 2011, irakora ariko kubera inkunga (Funding) ntabwo iri gukora neza.

Gusa hari indirimbo twakoze dufatanyije na Miss Rwanda Akiwacu Colombe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda, twari dufite inkunga ya Ambasade y’Amerika mu Rwanda, iyo ndirimbo yayimuritse mu nama i New York aho yari yatumiwe na Ban Ki Moon, ndetse no mu nama ya UNESCO mu Bufaransa.

Ikibazo Urubyiruko rufite ni ukugera ku makuru (Access to Information). Ubu byibuze urubyiruko 10 rwabashije kurira indege rujya mu nama zitandukanye ndetse no mu masomo rubikesheje ubufasha bwacu.

Ubu ndi mu bajyanama muri Gahunda y’Umwamikazi w’Ubwongereza, aho bamfashe nk’Umujyanama w’urubyiruko muri Commonwealth (umuryango uhuza ibihugu bivura Icyongereza).

N’uriya mukobwa witwa Nancy Sibo wahawe igihembo cya Queen Elsiabeth ni njye wari umujyanama we, mufasha gutegura imishinga ye maze abasha kwegukana igihembo.

Diaspora y'u Rwanda muri Mali ubwo yakiraga Ambasaderi Harebamungu Mathias
Diaspora y’u Rwanda muri Mali ubwo yakiraga Ambasaderi Harebamungu Mathias

K.T: Tugereranyirize ubuzima bwo mu Rwanda n’ubwo muri Mali

Mayigane: Maze kugera mu bihugu 35 ku isi, ariko u Rwanda rufite akarusho, u Rwanda ni agahugu gato ariko gafashwe neza. Mu mijyi yo muri Afurika yose nagezemo, nta gihugu cyahangana n’u Rwanda ku isuku muri rusange.

Abanyarwanda bagira ikinyabupfura kidasanzwe haba mu kazi n’ahandi, aho Umunyarwanda ageze hose usanga bamwubaha.

Ahantu hose nageze nkababwira ko ndi Umunyarwanda bahita bambwira ko dufite Perezida mwiza, benshii baba bavuga bati ni Impano Imana yabahaye, uwamudutiza nk’umwaka umwe. Iyo tubyumvise twumva dufite ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

K.T: Ni iyihe nama wagira Abanyarwanda baba hanze?

Mayigane: Inama nabagira ni ugusura u Rwanda mu buryo bwose bushoboka, utabashije kuhagera ugakurikirana amakuru, kuko u Rwanda hari umuvuduko udasanzwe, kuko buri cyumweru haba impinduka.

Ikindi bakirinda kumva cyane amabwire, ahubwo bakirebera. Nkabakangurira no gukomeza kuvuga neza u Rwanda hanze, kuko Ambasaderi wa mbere hanze si uwoherejwe na Leta, ahubwo ni Umunyarwanda uba muri icyo gihugu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uwomusore, ntindashyikirwa. kbs

mpagaritswenimana yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Ahooo!Urwanda rufitimana, ubwonubuntu bugeretse kubundin’amahirwe turusha ibindi bihugu komerezaho mwana wacu.

Nkeshiyaremye thacien yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Uyu muhungu ni Ntwari kabisa. Akwiriye kugirwa Ambassadeur w’igihugu cyacu ahari hose. Nyakubahwa wacu azamuganirize kuko intego afitiye urubyiruko rwacu n’Afrika muri rusange ni nziza cyane kandi ikeneye inkunga kugirango igerweho. Ni Umuvugizi mwiza.... Bravooo Mr Landry.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

HAHAHAHA RIKORERE KABISA

KAMEGELI yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

wauuuuu!!! muhungu wacu ibitekerezo byawe birubaka komeza utere imbere

amini yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka