Buri mukozi utari nyakabyizi yemerewe ikiruhuko kigenwa n’amategeko

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) itangaza ko buri mukozi utari nyakabyizi yemerewe ikiruhuko cy’iminsi 18 buri mwaka nkuko kigenwa n’amategeko.

Abakoresha n'intumwa z'abakozi bo muri Nyagatare batangarijwe ko buri mukozi utari nyakabyizi yemerewe ikiruhuko kigenwa n'amategeko
Abakoresha n’intumwa z’abakozi bo muri Nyagatare batangarijwe ko buri mukozi utari nyakabyizi yemerewe ikiruhuko kigenwa n’amategeko

Byatangajwe ubwo MIFOTRA yahuguraga abakoresha n’intumwa z’abakozi bo muri Nyagatare ku bijyanye n’amategeko agenga umurimo, tariki ya 09 Mutarama 2017.

Nkundabakura Karima Javan, umugenzuzi mukuru w’umurimo muri MIFOTRA avuga ko abakozi bato mu kigo icyo ari cyo cyose bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bakozi bakuru.

Akomeza avuga ko hari igihe usanga bamwe mu bakuriye ibigo runaka basuzugura abo bakozi bato, ntibabahe icyo kiruhuko kandi baba bakemerewe.

Agira ati “Bemerewe ikiruhuko cyemewe n’amategeko cy’iminsi 18 mu mwaka nk’abandi bakozi.”

Yongeraho ko ariko iryo tegeko ritareba umukozi wa nyakabyizi kuko we akora atahana umushahara we.

Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bahamya ko abakozi bato barimo abatekera abanyeshuri, abarara izamu, abashumba n’abandi bakora akazi gatandukanye badahabwa ikiruhuko.

Rukundo Bernard, umukozi w’ishuri ryisumbuye rya SOPEM Rukomo ahamya ko muri icyo kigo ibyo bihagaragara kuburyo ngo ikiruhuko bagiha abarimu gusa.

Agira ati “Abatetsi baruhuka igihe abanyeshuri batashye, kandi nabwo basabwa kugaruka mu kigo gukora isuku. Nta kiruhuko kemewe n’amategeko bagira. N’abazamu, abashumba mbese abakozi bato bose.”

Yemeza ko kutagira ikiruhuko kigenerwa umukozi bituma badatanga umusaruro kuko umwaka urangira bananiwe.

Ibindi mu byo umukozi agomba guhabwa harimo ubwinshingizi bw’ubuzima no gutangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Turabishimye ari mubigo byinshi usanga abakozi tudabwa icyo kiruhuko hitwajwe ngo akazi nikenshi.

marc yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

Ibintu birasobanuttse, ahubwo na dusobanurire ikiruhuko kuzabukuru, niba abagejeje ku myaka 55 bafata ikiruhuko kizabukuru.Itegeko abasaza bari bararyishimiye kuko batangiraga ubundi buzima bafite akabaraga n,abato bakabona akazi ari benshi ariko cyane cyane abasaza iyo batangiye ubundi buzima bagifite imbaraga bihangira imirimo. Itegeko rizongere risubire ku myaka 55.

Jonas yanditse ku itariki ya: 12-01-2017  →  Musubize

ndabasuhuje

keni yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Abarimu se nabo barimo cg? abakorera amaprive se?

didi yanditse ku itariki ya: 11-01-2017  →  Musubize

Nibyo koko itegeko rirasobanutse neza ariko muri iki gihe tuvuga ko akazi kabuze abakozi baratinya kwiteranya na ba boss ngo badasaba konji bagasanga barasimbuwe dore ko abenshi baba batanazi ko hari amategeko abarengera.Ni ukwihangira business naho ubundi private sector iragoye.

musabyimana Olivier /Kamonyi yanditse ku itariki ya: 10-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka