Burera: Haracyari abaturage bafite umwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko bugiye guhangana n’ikibazo cy’umwanda ukigaragara muri bamwe mu baturage.

Abanyaburera bavuga ko no kuba badafite bimwe mu bikorwa remezo biri mu bituma bakigaragaraho isuku nke
Abanyaburera bavuga ko no kuba badafite bimwe mu bikorwa remezo biri mu bituma bakigaragaraho isuku nke

Ubu buyobozi buvuga ko bugiye kongera gukora igenzura bajya ku rugo ku rundi nkuko babikoze mu ntangiriro za 2016.

Muri iryo genzura bakoze basanze hari abaturage 709 badafite imisarane, abararana n’amatungo 3704 n’abandi bafite umwanda ku mubiri no ku myambaro 4534.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko nubwo hashize amezi iryo genzura ribaye, hakaba hari impunduka yabaye, hari abaturage basigaye bagifite isuku nke.

Niyo mpamvu ngo bagiye kongera gukora gahunda y’urugo ku rundi bashishikariza abaturage kugira isuku. Iyo gahunda izakorwa mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera.

Nsabimana Fabrice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusarabuye, avuga ko bagiye kwongera imbaraga mu bukanguramba.

Agira ati “Icyo kibazo kiracyahari ariko ingamba ya mbere ni ugukomeza ubukangurambaga mu baturage tugenda mu rugo kurundi ndetse tugashyiraho n’ikaye ya buri rugo kubijyanye n’isuku.

Kuburyo tuhagera tukamusigira mu ikaye ibibazo biri muri urwo rugo, ubutaha tukaza kureba ko yabikosoye kugeza igihe tuzagera ku rwego abaturage bose ikibazo cy’isuku nke cyakemutse.”

Abaturage bo mu Karere ka Burera bavuga ko igituma hakiri abaturage barangwa n’isuku nke babiterwa n’imyumvire mike no kutagira imiyoboro y’amazi hafi yabo n’ubwiherero; nkuko Mpinganzima Florance abisobanura

Agira ati “Muri aka gasantere (ka Cyanika) hahurira abantu benshi kubera nta bwiherero rusange buhaba iyo bakeneye kwihagarika bajya kwihengeka munsi y’inzitiro z’abantu, icyo nacyo ni ikibazo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abobaturage biburera nibikosore bokudusebereza igihugucya uko kitari kd abayobozi nibabafashe bicike burundu.kd nibifashishe inama n’utugoroba twababyeyi.

Nd.felicien yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka