Bugesera: Tujyinama wafatwaga nk’inyangamugayo yireze ubwicanyi yakoze muri Jenoside butamenyekanye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Mata 2017, Umugabo witwa Tujyinama Silas ufite imyaka 64 yemereye imbere y’abaturage ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari mu gitero cyishe abantu 10, we ku giti cye akaba yarishe babiri muri bo.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Rurenge Murenge wa Mwogo, ngo yireze icyo cyaha mu gihe bari mu biganiro byo kwibuka bibera kuri site ya Bukunyu, ikiganiro bariho kikaba cyavugaga ku bimenyetso biranga ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu mugabo wireze akanemera icyaha cyo kwica abantu babiri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ntiyigeze afungwa cyangwa ngo aburanishwe n’inkiko Gacaca kuko ngo bamufataga nk’inyangamugayo.
Tujyinama Silas ubu yamaze kugezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mwogo.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
kumuntu wamenye Imana uko yabigenza kose icyaha cyiramurya gusa buriya yarwanye numutima imyaka myinshi bavandi ndatangaye pe!
ndumiwe iyimyaka nimyinshi
ni dange jye ndumiwe nyamara nabandi mushatse mwakiranura kuko dufite reta nziza yimitse imbabazi kurusha ubutabera.
yagize ubutwari pe
Kuba yireze ni intambwe nziza yateye, Biragaragaza umusaruro uva muri gahunda yo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi iba buri mwaka. Icyaha kiraryana kandi kikagira ingaruka mbi no kubatakigizemo uruhare, Buri wese ugifite amakuru atatanze, ayatange kugirango abantu bose babone ubutabera bwuzuye kandi turandure ikibi abantu bakibitse mu mitima yabo, maze dukomeze kubakira hamwe u Rwanda twifuza.
Birababaje kuba umuntu amaze imyaka 23 yidegembya kandi yarakoze amahano nkayo,byange bikunde icyaha kirigaragaza kikakurwaza,ubwo byaturitse n’abandi bizabagaragaraho
Icyaha cyamuriye ahubwo hafunze benshi barengana inkoramaraso zigaramiye
Iyi nkuru muyituvire imuzi tumenye niba yireze neza abikuye ku mutima atange n’amakuru yuzuye yafasha ubutabera.
Kuki yireze nyuma yimyaka23?!!?
Buriya nibwo abonye imbaraga zo kubivuga
Buriya ibintu bibera mu gihe. Nta mahoro y’abanyabyaha niko Uwiteka avuga. Ntiyireze kuko bose bamufataga nk’inyangamugayo ariko umutima we wakomeje kumwemeza ko atari uwo abantu bibwira ko ari. Ahubwo iyaba n’abandi babivugaga kuko n’ubwo bafungwa ariko birabafasha kwikiranura n’Imana. N’ubundi uwo gutinywa cyane si ufunga umubiri ahubwo ni ufunga ubugingo. Nimwaturirane ibyaha mubone uko mukizwa