Bugesera: Abaturage barembejwe n’inka zibonera imyaka

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko babangamiwe na bagenzi babo baboneshereza imyaka ariko ubuyobozi ntibubahane.

Abaturage bafite icyo kibazo cyane ni abo mu mirenge ya Mayange, Julu na Rilima. Bavuga ko inka zibonera ari iziragirwa ku gasozi. Bakemeza ko inka zona imyaka yo mu mirima ku buryo ntacyo basarura.

Sekamana Venuste, umwe muri abo baturage avuga ko yahinze ibigori kuri hegitari ebyiri ariko inka z’umuturanyi we zirabyona kuburyo nta kintu na kimwe azasarura.

Agira ati “Ejo bundi narazifashe noneho nzishyikiriza ubuyobozi ariko bahise bazirekura none nabuze aho nabariza ngo banyishyure imyaka yanjye zariye. Kandi hadashize n’iminsi ibiri zoneye undi muturage nawe arazifata barongera barazirekura.”

Mugenzi we witwa Mukarubayiza Rose avuga ko aho kugirango bazajye bahinga hanyuma biribwe n’inka bazareka guhinga.

Agira ati “Iyo bagurishije inka ntibaduha, kandi akenshi zitungwa nibyo tuba twahinze, ubuyobozi bubakingira ikibaba ntibahanwe.”

Aba baturage bongeraho ko n’iyo bagerageje gukoma abashumba, hari ubwo babagirira nabi birimo no kubakomeretsa kandi bakaba babona ubuyobozi ntacyo bubikoraho.

Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bwahereye cyera buvuga ko buzacyemura iicyo kibazo ariko na n’ubu hakaba nta gikorwa.

Nsanzumuhire Emmanuel, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga mu rwego gukemura icyo kibazo mu buryo burambye, inka izongera gutwa yona imyaka y’umuturage nyirayo azajya acibwa amande y’ibihumbi 15RWf kun ka imwe.

Agira ati “Inka imwe izajya ifatwa izajya icibwa amande y’ibihumbi 15 (RWf) bwa mbere. Naho niyongera gufatwa ntizajya isubizwa.

Kandi ibi bihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa, n’umuyobozi uzakingira ikibaba uwonesheje azabihanirwa bikomeye”.

Ubuyobozi bukaba busaba abaturage kutihanira ababoneshereje kuko bashobora kubihanirwa. Basabwa ahubwo kigeza ikibazo cyabo ku bayobozi kigashakirwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka