Brig. Gen. Cômes yatinye kwicwa na FDLR ahitamo gutaha

Brigadier General Cômes Semugeshi umwe mu bayobozi muri CNRD-Ubwiyunge, yishyikirije ingabo za UN zishinzwe kurinda amahoro muri Congo (MONUSCO) kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, avuga ko ahunze ibihano bikarishye birimo n’upfu.

Brig Gen Semugeshi yatorotse FDLR, ahunga ko yahabwa ibihano ndengakamere (Photo: Internet).
Brig Gen Semugeshi yatorotse FDLR, ahunga ko yahabwa ibihano ndengakamere (Photo: Internet).

Umukozi mu biro bishinzwe itahuka muri Monusco yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari ukuri, avuga ko ubu Monusco iri kwegeranya amakuru amwerekeyeho, mbere yo kumufasha gutahuka mu Rwanda.

Uyu muyobozi muri Monusco ntiyasobanuye umubare w’abandi bantu baba bazanye na Brig. Gen. Semugeshi, ariko yavuze ko amakuru arambuye kuri uyu mu Jenerali bazayatangaza, amaze kwegeranywa neza kuri uyu wa kane mbere y’uko atahuka.

Yagize ati "Ikusanyamakuru rimwerekeye rizatinda gato, ubu nta makuru menshi twamuvugaho mbere y’uko tuyegeranya."

Tariki 26 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bwa CNRD-Ubwiyunge bwatanze itangazo risaba ko ubona Brig Gen Semugeshi amufata akamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo acibwe urubanza.

Brig. Gen. Semugeshi yashinjwaga ibyaha byo gusuzugura ubuyobozi bigatuma agandisha abandi, aho yari ahitwa Kinanira na Hanika muri Masisi.

Semugeshi yari ku ruhande rw’abasirikare batishimiye imikorere ya CNRD-Ubwiyunge. Yatangiye ibizeza gusubiza mu Rwanda impunzi, guhemba abarwanyi, ariko ntibihinduke ahubwo bagahora mu ntambara y’urudaca bahanganye na FDLR-Foca.

Uyu mugabo wari usanzwe afite umuryango mu Rwanda, yahise ahungana na Lt Hakim Abdalah bakoranaga. Ubu bategereje ko bagezwa Goma bakazanwa mu Rwanda.

Yahawe ipeti rya Brigadier General nyuma yo kuva muri FDLR Foca umwaka ushize, akihuza na Col. Wilson Irategeka wahoze muri FDLR ari nawe washinze CNRD-Ubwiyunge.

Abavuye muri FDLR Foca bose yahise abazamura mu ntera, bituma na Col. Semugeshi ahita abasanga agirwa Brig. Gen. Yahise agirwa umuyobozi ushinzwe amashuri, mu gihe muri FDLR yakunze gushingwa ubucamanza.

Yakoze ibikorwa bitandukanye muri FDLR Foca harimo kuyobora batayo yitwa Zodiac igizwe n’abasirikare baba biteguye kurwana aho rukomeye “Reserve force”.

Muri 2013 yafatanyije n’ingabo za Congo (FARDC) na Monusco kurwanya umutwe wa M23 mu bice bya Kanyarucinya na Kibumba afatanyije na Col. Karume Andre.

Col. Karume yari asanzwe ari Sake ahitwa Rangiro, naho Semugeshi yari mu misozi miremire ya Nyiragongo na Nyamuragira, nk’uko Kigali Today yabihamirijwe n’abahoze muri FDLR bari kuri urwo rugamba yari ayoboye.

Brig. Gen. Semugeshi yavukiye mu cyahoze ari Peregitura ya Kibungo. Mu 1994 yari
Umujandarume i Rwamagana, yatangiye amasomo ya gisirikare mu cyiciro cya 32 mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbenjame mwaramutse
Ndabona mitoroshye

Nsaabina jamvier yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka