BPR yiyemeje gukemura ikibazo cy’imirongo ibangamira abayigana

Mu kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwita ku baguzi, Banki y’Abaturage (BPR) yiyemeje gukemura ibyo abakiriya bayisaba birimo imirongo miremire y’abayigana.

Umuyobozi wa BPR avuga ko bari kumva ibibazo by'abakiliya babo
Umuyobozi wa BPR avuga ko bari kumva ibibazo by’abakiliya babo

Abayobozi bakuru ba BPR bari kuzenguruka mu mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, bakiyakirira abakiriya kugira ngo bababaze icyo bifuza cyahinduka; nk’uko muyobozi w’iyi banki, Anand Sanjeev abisobanura.

Agira ati “Hari ikibazo cy’imirongo miremire turimo gusaba abakiriya bacu gukoresha amakarita ya ATM (ibyuma bitanga amafaranga), kwitabira gukoresha ‘Mobile Money’, Tigo Cash na Airtel Money, kugura ibintu bitandukanye ukoresheje telefone yawe. Ariko twumva n’ibindi bibazo bijyanye n’imikorere kugira ngo turebe ibyo twakosora.”

Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije wa BPR, Konde Bugingo ashimangira ko imirongo miremire iterwa ahanini n’uko abakiriya baba batazi serivisi z’ikoranabuhanga nka “Mobile Banking” n’izindi ngo zifasha kubika, kubikuza, kohererezanya amafaranga no kugura ibintu binyuranye umuntu atagombye kujya kuri banki.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwita ku bakiriya muri BPR ababaza aho iyo banki yanoza imikorere
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwita ku bakiriya muri BPR ababaza aho iyo banki yanoza imikorere

Uwamahoro Honey, umwe mu bakiriya ba BPR avuga ko imirongo miremire mu ma banki, ngo ari kimwe mu bituma abantu bareka kubitsa muri iyo banki kuko baba bafite umwanya muto wo kwirirwa bategereje amafaranga.

Uwitwa Masengesho René Fabien nawe ubitsa muri BPR, bavuga ko binubira kuba iyo banki itinda gushyira kuri konti imishahara y’abakozi nyamara izindi banki zihutira kugeza amafaranga kuri ba nyirayo.

Umuyobozi wa BPR ishami rya Kimironko yakira umukiriya w'iyo banki, amubaza niba anogewe na servisi zabo
Umuyobozi wa BPR ishami rya Kimironko yakira umukiriya w’iyo banki, amubaza niba anogewe na servisi zabo

Banki y’abaturage yashinzwe mu mwaka wa 1976. Ubu irabarura amashami 193 hirya no hino mu Rwanda ikanagira abakiliya barenga ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

BPR irarenduka cyane mu mikorere yayo,navuga nko gutinda gushyira imishahara ku makonti y’abakozi, gutanga decouvert,ndetse n’amafaranga atinda gushyirwa kuli konti y’umuntu igihe atanze sheki ivuye ku yindi banki(Bimara icyumweru kirenga).Nibatikosora tuzigira ahandi,ntaho ritarema.

kalinda yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

bpr niyivugurure nizo ATM bavuga ni ikibazo,urayitumiza igatinda kuboneka yanaza NGO nta PIN bazanye!

jmv yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ni Byiza pe! Ariko se abafite ATM zirakora. Usanga ibyuma bimwe na bimwe bidakora kuburyo bushimishije. Bazaze barebe BPR ya Rubengera, i Karongi. Nta narimwe icyuma cyaho cyamara kabiri gikora. Ahantu usanga no muri weekend icyuma kidakora kandi nta mukozi wabo numwe uhari? Ubwo bisaba gutegereza kuwa mbere baje mukazi. Ahahahaha!!! Poupulaire ni yivugurure rwose.

Baga yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka