Bosenibamwe Aimé yagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco

Bosenibamwe Aimé wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS).

Bosenibamwe wahoze ayobora Intara y'Amajyaruguru niwe wagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe Igororamuco
Bosenibamwe wahoze ayobora Intara y’Amajyaruguru niwe wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco

Yagizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo nkuko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe agiye kuyobora, kizahuriza hamwe ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Abo bantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Icyo kigo ngo cyashyizweho mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi kizaba gishinzwe guhuza ibikorwa ry’ibigo byari bisanzweho kuko ngo wasangaga bikora ariko nta kintu gihari gihuza ibikorwa byabyo.

Ibyo bigo bisanzwe byakira abantu bagira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi harimo ikigo ngororamuco cya Kigali kigengwa n’Umujyi wa Kigali, iby’uturere bigengwa n’uturere, icya Gitagata kigengwa na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’icya Iwawa kigengwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Abafite ibyaha binini bashobora kunyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Bosenibamwe agiye kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma y’amezi agera ku munani akuwe ku buyobozi bw’Intara y’amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

Usibye Bosenibamwe washyizwe kuri uwo mwanya, Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abandi bayobozi mu Nzego za Leta zitandukanye.

Mu Rwego rw’Umuvunyi Madamu CYANZAYIRE Aloysia, ariwe Muvunyi Mukuru, yongerewe manda.

Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), KALINDA Charles yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe ishoramari ku rwego rw’Igihugu no kugenzura Ireme ry’Imishinga (Director of National Investment and Project Quality Assurance Unit).

KAYIJUKA Moses yagizwe umuyobozi w’Ishami rishinzwe Isoko ry’Imigabane n’Uburyo bw’Ishoramari muri iyo minisiteri (Director of Capital Markets and Investment Schemes Unit).

Naho Madamu NTEZIRYAYO RUSINE Stella agirwa umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana imyenda (Director of Debt Unit) muri MINECOFIN).

Muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) MBERABAGABO Fabien yagizwe umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko (Director of Legal Affairs Unit).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Felicitation Mheshimiwa!!!Akazi keza

Benoit yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka