Bizimana Sylvestre umwe mu Ntwari z’ i Nyange yibukirwaho iki?

Abo mu muryango wa Bizimana Sylvestre wazize kwanga kwitandukanya n’abayeshuri bagenzi be, ubwo baterwaga n’abacengezi ku ishuri bigagaho ry’i Nyange, bamwibukira ku ishyaka yari afite ryo gutera imbere.

Abanyura mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nyange barasabwa kurangwa n'umuco w'ubutwari nk'uwaranze bakuru babo.
Abanyura mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyange barasabwa kurangwa n’umuco w’ubutwari nk’uwaranze bakuru babo.

Ahagana saa mbiri z’ijoro kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe 1997 ni bwo abanyeshuri bari bamaze gufata ifunguro ry’umugoroba mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyange, baguwe gitumo n’Abacengezi, havuka amateka y’abakiri bato bagaragaje ishyaka ryo kwanga kwitandukanya.

Abacengezi bagenzwaga no gukomeza umugambi wo gutsemba Abatutsi, bageze muri icyo kigo, bategeka abanyeshuri kwitandukanyamo Abahutu n’Abatutsi, ngo babone uko babica. Mujawamahoro Marie Chantal yahise abasubiza ko bose biyizi nk’Abanyarwanda batari bwitandukanye.

Abacengezi batunguwe n’icyo gisubizo, barasohoka basiga abana mu ishuri, hanyuma babateramo igisasu cya gerenade mu idirishya, gikomeretsa bamwe.

Mujawase Vestine, mushiki wa Bizimana bari bararokokanye.
Mujawase Vestine, mushiki wa Bizimana bari bararokokanye.

Bamaze gukomereka barongera barinjira basaba ko Abahutu bitandukanya n’Abatutsi. Nibwo Sylvestre Bizimana yabasubije agira ati “Nta Muhutu nta Mututsi muri twe, twese turi Abanyarwanda.”

Aha niho Abacengezi babonye ko umugambi wabo ubapfubanye, batangira kurasa urufaya mu bari mu ishuri bose, Mujawamahoro Marie Chantal na Bizimana Sylvestre bagwa aho, kimwe n’abandi batanu abandi 19 basigara ari inkomere.

Kigali Today yasuye abasigaye bo mu muryango wa Bizimana Sylvestre, aho batuye mu mujyi wa kigali, mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro. Bavuga ko bamwibuka nk’umuvandimwe wabaye intwari kandi bafatiyeho urugero rwiza rw’urukundo no kwitanga.

Imva aba banyeshuri bagizwe intwari bashyinguyemo.
Imva aba banyeshuri bagizwe intwari bashyinguyemo.

Yari umusore ukiri muto, ugira ishyaka ryo gutera imbere

Muri iryo joro ryo muri Werurwe 1997, Bizimana wari mu mwaka wa gatandatu yari ataruzuza imyaka 22. Abavandimwe be ariko bamwibuka nk’uwari yarababereye umubyeyi dore ko ari we wari imfura mu bana b’iwabo kandi ababyeyi bari barishwe imyaka itatu mbere yaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murumuna we Valens Nsekanabo avuga ko bamaze gusigara bonyine nyuma ya Jenoside, abahungu batatu n’abakobwa batatu, mukuru wabo Sylvestre Bizimana yarwanye uko ashoboye ngo babashe kwiga baziteze imbere.

Bose bagiye mu ishuri, ariko mu ntangiriro birabananira kubera ubushobozi buke baza kugobokwa n’Ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye cyashyizweho mu 1998, icyo gihe cyari kikiri NDLR.

Bizimana ngo yabanje gukora uko ashoboye kugira ngo abavandimwe be bige, akajya ashaka uturimo twinjiza amafaranga akora, ari nako yiga, ariko abona biri kunanirana, akoranya abavandimwe be, bumvikana ku cyari gukorwa ngo bose babashe kugira intambwe batera.

Avuga ko Bizimana wari umaze kwimuka mu mashuri atatu mu mwaka umwe, anyuze i Kagogo, i Shyira na Rilima, hose biterwa no gushakisha aho yakwiga akanabasha gukora utundi turimo, yicaje abavandimwe be, bafata umwanzuro wo guhindura icyerecyezo.

Yagize ati “Yatugiriye inama ko twakwemera guhangana n’ubuzima bubi, njye nkaba mpagaritse amashuri nkashaka akazi kaba gafasha abavandimwe kubaho, hanyuma Bizimana we wari ugeze kure agakomeza amashuri y’ubwarimu akazarangiza ashaka akazi, akazadufasha twese kwiga no kubaka inzu twari kubamo nk’umuryango.”

Nibwo yagiye kwiga ku kigo cya Nyange, aho Abacengezi baje kumusanga, we na bagenzi be babica babahoye kurwanya ingengabitekerezo mbi itanya Abanyarwanda.

Yapfuye yari aherutse kuza kudusezera- Nsekanabo

Nsekanabo avuga ko iminsi itatu mbere y’uko Abacengezi batera ishuri rya Nyange, Bizimana yari aherutse kubasura ubwo yari mu baherekeje umunyeshuri urwaye kwivuza muri Kigali.

Nsekanabo yibuka ko mukuru we yabasabye gukomera bakaba intwari, hanyuma agasiga abandikiye ibaruwa rusange ya bose.

Yanditse agira ati “Muzakomeze mube intwari kandi mubeho mufatanya, buri wese amenya umuvandimwe we.

Ndateganya kujya gusura bucura bw’iwacu aho yiga i Rambura, ariko mbaye mbigusabye muvandimwe Nsekanabo ubeho uzi ko ari wowe mukuru w’umuryango. Ndabakunda kandi mfite ku mutima kubaka inzu nziza idukwiriye twese.”

Kubwa Nsekanabo, ngo mukuru wabo yahoraga ababajwe no kuba badafite inzu nziza babamo, agahorana ku mutima kuzayibubakira. Ngo yari yaramaze kuyishushanya uko yari kuzaba iteye, ariko abokamwe n’ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri ntibamwemereye gusohoza uwo mugambi.

Umugambi Nsekanabo agifite kugeza ubu, kuko avuga ko we n’abavandimwe basigaye bagifite intego yo kubaka inzu iwabo babasigiye, aho muri Kicukiro.

Bamwibukira ku mufariso yaryamagaho

Bizimana Sylvestre ni umwe mu ntwari u Rwanda rwibuka buri tariki ya mbere Gashyantare, akaba ari mu cyiciro cy’Imena.

Ashyinguwe mu irimbi rya Kicukiro, ariko mu nzu abavandimwe be batuyemo nta rundi rwibutso rwe bafite uretse umufariso yaryamagaho ku ishuri, ubu urimo ibizinga by’amaraso kuko ari wo bamuryamishijeho mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 Abacengezi bamaze kumurasa.

Mushiki we witwa Mujawase Vestine mu mvugo yuzuye agahinda ati “Uyu mufariso ni rwo rwibutso rwe twasigaranye, ibyari ibye bindi byose byatakaye ku ishuri aho yigaga muri ibyo bihe.”

Umufariso wa Bizimana na wo ngo bawuzaniwe n’abiganaga na we, ariko ngo nta muntu n’umwe uzabatandukanya na wo.

Aho Bizimana ashyinguye i Gahanga muri Kicukiro, kimwe n’aho abandi bane bashyinguwe n’imiryango yabo ubwo bicwaga mu 1997, hose hazashyirwa ibimenyetso kandi hubakwe neza ku buryo hazaba igicumbi gikwiye intwari z’igihugu nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari rubitangaza.

Abandi babiri bashyinguwe ku gicumbi cy’intwari i Nyange, naho uwa karindwi ashyinguwe mu irimbi ry’abazize Jenoside i Nyanza ya Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yoooo, mwihangane maamaashenge, Bizimana na mugenzi wawe mwapfanye Ndemeye valens iwabo bose barashize muri genocide nawe mwibuka yaje atubwira yuko agiye kwige kuri E.N.P/ Nyange tumutwaza matellas atugurira ama bonbos kuko yarumusirikari,nimwihangane iyonzu yarikuzabubakira muzagerageze muyubake murakoze bavandimwe.

Ndimuto christian yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

mbega!!!! gusa mwadusigiye umurage mwiza
kuba intwari mu buzima bwa hano ku isi niyo ntego yacu ndetse ni umurage mwiza wasigira abandi. ukaba urugero rwiza nkumunyarwanda ukunda abandi ndetse n’igihugu cyatubyaye nta kwitandukanya kugomba kururanga turi umwe

Peace yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

tube intwari buriwese amenye abe murakoze.

innocent yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka