Biyogazi yabakijije imyotsi no kwangiza ibiti

Bamwe mu baturage bubakiwe amashyiga ya Biyogazi bavuga ko ubwo buryo bwabafashije gucika ku kwangiza ibiti ariko by’umwihariko imyotsi yababangamiraga bagitekesha inkwi.

Umwe mu baturage bo mu miryango itifashije wahawe Biyogazi
Umwe mu baturage bo mu miryango itifashije wahawe Biyogazi

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twigeze kwibasirwa n’amapfa bitewe no kuba nta biti bihagije bikurura imvura byaharangwaga. Ibiti byinshi byatemwaga ntibyasimbuzwaga, biza kugira ingaruka ku bimera bituma n’imvura ikendera.

Nyuma y’imyaka itari mike Guverinoma igerageza kongera kuhatera ibiti, ubu ako karere ni kamwe mu turere duhagaze neza mu kurengera ibidukikije.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, hagiye habaho ibikorawa binyuranye birimo gukwirakwizwa amashyiga ya Biyogazi mu miryango itishoboye kugira ngo bigabanye ikoreshwa ry’inkwi.

Umuyobozi wa One UN Fode Ndiaye, n'uw'Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB) berekwa aho amase abyara Biyoagzi abikwa
Umuyobozi wa One UN Fode Ndiaye, n’uw’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB) berekwa aho amase abyara Biyoagzi abikwa

Uretse gusigasira ibiti n’ibidukikije, ayo mashyiga yafashije abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi, nk’uko bitangazwa na Sebukware Silas umwe mu baturage bubakiwe Biyogazi, uturuka mu muryango utishoboye.

Avuga ko batarabona ayo mashyiga, imyotsi yabicaga amaso bigakubitiraho n’uko byabagoraga kubona ibicanwa.

Agira ati “Kubona inkwi byatugoraga, ikindi kandi twibasirwaga n’indwara z’amaso, ariko kubera Biyogazi baduhaye nta bibazo tuzongera guhira na byo.”

Mukabutera Domina we avuga ko yahuraga n’ikibazo cy’uko abana be bajyaga gushaka inkwi zo guteka bigatuma bakererwa ku ishuri.

Ati “Bajyaga gushaka inkwi mu bihuru no mu ishyamba ngasigara mpangayitse ariko ubu nta kibazo nkigira. Ikindi iyo bajyaga ku ishuri basangaga ibyo kurya bitarashya maze bigatuma batinda kurya ndetse abasubirayo rimwe na rimwe bagakererwa.”

Abayobozi bererekwa aho amase asohokera iyo yuzuye
Abayobozi bererekwa aho amase asohokera iyo yuzuye

Urumuri rw’Urukundo ni umuryango utegamiye kuri Leta wafashije abo baturage kureka gucana inkwi,ububakira amashyiga ya Biyogazi,aho umaze kubakira imiryango 80 amashyiga ya Biyogazi, mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera.

Nzeyimana Richard ashinzwe gukurikirana imishinga muri uwo muryango, avuga ko impamvu bahisemo Umurenge wa Ngeruka ari uko ugira ikibazo cyo kubura inkwi kuko nta mashyamba ahaba.

Ati “Abaturage usanga bajya gutema ibiti bikikije Ikiyaga cya Cyohoha bashaka inkwi, ibyo bigatuma kitabungabungwa neza, akaba ari yo mpamvu twihaye intego yo kubagezaho biyogazi.”

Ihuriro ry’amashami y’umuryango w’abibumbye mu Rwanda (ONE UN Rwanda), ryatanze inkunga yavuyemo izi Biyogazi, itangaza ko yishimira uburyo inkunga yatanze igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage ibungabunga ibidukikije.

Umuhuzabikorwa w’iyo miryango, Fode Ndiaye, yavuze ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa bifasha abaturage mu Rwanda.

Ati “Mbere ya byose iterambere rireba abaturage kuko nibo riba rigenewe, biranshimishije kubona inkunga twatanze irimo igirira abaturage akamaro.”

Ndiaye avuga ko akurikije ibyo yiboneye mu bagenerwabikorwa, bimuteye ishema ku buryo batazazuyaza kongera gutanga inkunga mu myaka itanu iri imbere.

Kugira ngo umuryango ushobora guhabwa amashyiga ya Biyogazi,ugomba kwishyura amafaranga ibihumbi 700Frw. Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera harabarurwa imiryango igera kuri 536 ifite Biyogazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka