Biyemeje kwita ku burenganzira bw’umwana mu bihe by’intambara

Abasirikare, abapolisi n’abasiviri 31 bakomoka mu bihugu birindwi by’Afurika biyemeje kurushaho kurengera uburenganzira bw’umwana mu bihe by’intambara.

Abahuguwe uko ari 31 baturuka mu bihugu birindwi byo muri Africa
Abahuguwe uko ari 31 baturuka mu bihugu birindwi byo muri Africa

Babitangarije i Musanze mu kigo cy’igihugu cy’amahoro ( Rwanda Peace Academy) ubwo hasozwaga amahugurwa y’abasirikare, abapolisi n’abasiviri baturuka mu bihugu bya Kenya, Uganda, Comoros, Somalia, Seychelles, Sudani n’u Rwanda, ku itariki ya 08 Nzeli 2017.

Maj Marcel Mbabazi, ushinzwe amahugurwa muri Rwanda Peace Academy avuga ko hirya no hino muri Afurika hakigaragara ibibazo by’imidugararo bihutarizwamo uburenganzira bw’umwana.

Agira ati “Aba ngaba bahuguriwe kugira ngo nabo bazabashe kwigisha abandi ku byerekeranye n’uburenganzira bw’umwana no kumurinda icyatuma agira ihungabana nko mu gihe cy’amakimbirane cyangwa se igihe cy’intambara.”

Akomeza avuga ko iyo habaye intambara, abana baharenganira ugasanga uburenganzira bwabo bw’ibanze burahungabanye.

Ati “Abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bakurikiranye amasomo yo kubungabunga uburenganzira bw’umwana mu gihe cy’imidugararo, bazajya bifashishwa mu guhugura bagenzi babo boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hirya no hino ku isi haba hagaragaye imidugararo.”

Suzan Seruyange ukomoka mu gihugu cya Uganda, umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa avuga ko inshingano y’ibanze atahanye ari ukumva ko uburenganzira bw’umwana mu bihe by’intambara bugomba kwitabwaho ndetse ibyo bigatozwa buri wese.

Agira ati “Ndateganya kuzakora ibishoboka byose kugira ngo menyekanishe uburenganzira umwana afite mu bihe by’intambara.”

Abahuguwe bahawe "Certificate"
Abahuguwe bahawe "Certificate"

Munyawera Muvuna Dominique wo mu Rwanda asobanura ko batahanye ubumenyi bwinshi bazaheraho bigisha abandi.

Agira ati “Ibyo dutahanye ni byinshi kuko ni amahugurwa yigisha abantu bazajya bahugura abandi.

Abantu benshi ntabwo bazi ko abana bafite amategeko abarengera kandi aribo bahura n’ibibazo byinshi by’intambara.”

Ayo mahugurwa yo kurengera uburenganzira bw’umwana mu bihe by’intambara yatanzwe n’umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), Rwanda Peace Academy n’Umuryango Mpuzamanahanga wita ku burenganzira bw’Umwana (Save the Children International) ku nkunga y’Ikigega Mpuzamahanga cya Leta ya Suwedi cyita ku butwererane n’iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka