Biyemeje kwihutisha ubuvugizi ku bibazo by’abaturage

Mu nama y’inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ngororero muri Ngororero, abanyamuryango biyemeje kwihutisha ubuvugizi ku bibazo by’abaturage.

Basanga ubuvugizi n'ubwitange bwabo bizakemura ibibazo by'abaturage.
Basanga ubuvugizi n’ubwitange bwabo bizakemura ibibazo by’abaturage.

Mu nama yo kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko hari abaturage bafite ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku kudindira mu iterambere.

Biyemeza gukora ubuvugizi mu nzego zibakuriye kuko umuryango bayobotse ngo ufitiwe icyizere n’abaturage, nk’uko Kayinamura Alexandre, umukuru w’umuryango FPR Inkotanyi mu kagari ka Nyange yabirangaje.

Yagize ati “ Ibyo twagezeho ni byinshi, ariko haracyari ibikorwa bidindiza abaturage nko kutagira imihanda itunganye, amashanyarazi ataragera hose, amazi akiri makeya n’ibindi. Nka moteri ya guverinoma, tugiye gusaba abakuru bacu ko bakwihutisha gukora ibi bikorwa.”

Basanga ubuvugizi n'ubwitange bwabo bizakemura ibibazo by'abaturage.
Basanga ubuvugizi n’ubwitange bwabo bizakemura ibibazo by’abaturage.

Ibindi bibazo bikomeye bagaragaje ko bifuza ko byakorwa vuba harimo ibirebana no kubakira abatishoboye, guca ubuzererezi no kunoza imiturire.

Umuyobozi wa FPR mu Karere ka Ngororero Ndayambaje Godrois akaba n’umuyobozi w’akarere akaba yizeza aba banyamuryango ko ntakinanira abishyize hamwe.

“ Ati Nta bibazo tutazashobora biri imbere yacu. Twarahiriye gutera intambwe idasubira inyuma. Ibi mwita ibibazo rero ntimuhangayike biri kumwe n’ibisubizo byabyo.”

Aba banyamuryango ariko banasabwa kwita ku bikorwa byakozwe mbere yo gusaba ibindi, kuko hari ibyangirika hakiri kare nk’uko Uwamwiza Dative.

Ati Hari ibikorwa nk’imihanda usanga byaratwaye imbaraga z’abanyamuryango ariko bikangirika bidatinze. Mbere yo gusaba ibindi mubanze munakurikirane ibyakozwe mubibungabunge.

Mundanikure Joseph, umuyobozi w’umuryango mu Murenge wa Ngororero avuga ko atari ukwikubira ibikorwa bahuriyeho n’andi mashyaka ya politiki.

Ati “ Ubundi ibikorwa tubifatanya n’andi mashyaka, ariko tutirengagije uruhare rukomeye tubigiramo. Tuba twanabatumiye kugira ngo ibyo tuvuga n’ibyo duteganya gukora tuzakomeze tubisangire.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYO MUVUGA BIHITA BYA NGIRIKA biterwa ni tangwa ry’amasoko ahabwa abadashoboye mubanze mukemure icyo! ibindi byo tubarimyuma kbs!!

LEONARD yanditse ku itariki ya: 20-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka