Biyemeje gushimangira amahame yo kurengera abasivili mu ntambara

Abitabiriye amahugurwa mu kigo cy’amahoro cya Nyakinama (Rwanda Peace Academy) bavuga ko batahanye umukoro wo kurinda abasivili mu bihe by’intambara.

Ifoto y'urwibutso y'abahuguwe n'abayobozi batandukanye
Ifoto y’urwibutso y’abahuguwe n’abayobozi batandukanye

Babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi umunani yaberaga muri icyo kigo kiri mu Karere ka Musanze, tariki ya 16 Ugushyingo 2016.

Ayo mahugurwa yigaga ku mahame ya Kigali arebana no kurengera abasivili mu bihe by’intambara.

Uko ari 36 baturutse mu bihugu 14 byo hirya no hino ku isi harimo n’u Rwanda, biyemeje ko ikibazo cy’abasivili bapfa kandi ntaho bahuriye n’intambara cyitabwaho mu buryo bwo hejuru.

Maj. Muyunda Nyoka waturutse muri Zambiya yavuze ko ayo mahame ayajyanye mu gihugu cye nk’umukoro agomba kwitaho.

Agira ati “Icyo dutahanye n’uko nk’abasirikare dufite inshingano tutagomba kwiuraho zo kurinda abasivili ahantu aho ariho hose urugamba rukomeye kandi bigaragara ko bashobora kuharenganira muri iyo mirwano.”

Yakomeje avuga ko ku giti cye nahamagarwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, hakavuka ibyo bibazo bisaba ko harengerwa abasivili, atazazuyaza kurinda abasivili.

Maj.Fransisca Aholo waturutse muri Ghana avuga ko mu mahame 18 ya Kigali bize arengera abasivili atazigera yinangira cyangwa ngo atinde mu gihe hari abasivili agomba kurengera.

Agira ati “Ni ibyo ntahanye kandi ni byo ngomba gukora mu gihe nzaba ngiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.”

Gen Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) akangurira abitabiriye ayo mahugurwa kuzaba abambasaderi beza baharanira ko ibyo bungutse bigera kuri benshi, bikanatanga umusaruro ku buryo abasivili barengerwa mu gihe cy’intambara.

Ayo mahugurwa yateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku nkunga y’igihugu cy’u Buholande na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

KURAJE MUKOMEZE MUTURINDE NEZA NKUKO MUSANZWE MUBIKORA TUBARINYUMA UBUHANGA NUBUSHOZI MURABIFITE

KARORI yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Ni intambwe nziza kubatuye umugabane wa africa

T.PAUL II yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

BARATINZE. BARABYIGA SE BAZABIKORA? ABANYARWANDA BASHIZE SE,IZO NGABO ZALI HEHE ?

kanuma yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka