Biyemeje gusenyera umugozi umwe mu kubungabunga umutekano muri Afurika

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika(ACoC), biyemeje gusenyera umugozi umwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika.

Byemejwe n’abasirikare 40 baturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye, mu biganiro by’iminsi ibiri biri kubera i Kigali, byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2016.

Abakuru b'amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye i Kigali
Abakuru b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye i Kigali

Ibi biganiro bigamije gusangira ubunararibonye mu nyigisho zitangwa mu mashuri ya gisirikare muri Afurika.

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, atangiza ibi biganiro yavuze ko hakwiye gushyirwaho uburyo bw’imikorere n’imikoranire hagati y’ibihugu, aho kugira ngo buri gihugu kibe nyamwigendaho.

Yagize ati “Ubufatanye mpuzamaganga mu guhangana n’ibibazo bigezweho by’umutekano muke burakenewe kugira ngo hafatwe ingamba nshya.

Nakwifuza kandi ko twigira ku ntambara zagiye ziba tukazikuramo amasomo adufasha guha inshingano zishoboka abajya guharanira amahoro”.

Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko bidakwiye ko igihugu kiba nyamwigendaho mu kubungabunga umutekano
Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko bidakwiye ko igihugu kiba nyamwigendaho mu kubungabunga umutekano

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col René Ngendahimana nawe arashimangira ko ibiganiro biri kuba, ari umwanya wo gushaka uburyo bwo gukorera hamwe.

Ati”Ibibazo by’umutekano muke muri iki gihe bisaba ko abantu bashyira hamwe, haba mu bitekerezo, mu myigishirize ndetse no kuba bakorera hamwe ibikorwa bya girikare, kuko byagaragaye ko kuba nyamwigendaho bitagitanga umusaruro”.

Aba bakuru b’amashuri ya gisirikare bari mu Rwanda batangiye ibi biganiro, nyuma y’ amahugurwa bahawe ajyanye no kunoza inyigisho zisanzwe zitangwa mu mashuri ya gisirikare muri Afurika, bahawe n’inzobere zaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umuyobozi wungirije w’Ishuri rikuru rya gisirikare muri Ghana, Brig Gen Irvine Aryeetey, yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa bahawe basanze bafite icyuho kinini mu myigishirize y’Ingabo, bakaba bagiye kubishakira umuti.

Yanavuze ko guhurira muri aya mahugurwa bifite agaciro kuko byabafashije kurushaho kumenyana, bikazaborohereza kubana neza hanze, umunsi bahuriye mu butumwa bw’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka