Biyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga banyomoza abasebya u Rwanda

Urubyiruko rw’abasore barokotse Jenoside bibumbiye muri AERG na GAERG bemereye Minisitiri w’ingabo ko bagiye kurwanya abasebya u Rwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Uru rubyiruko rwiyeje gukoresha imbuga nkoranyabmaga runyomoza abasebya u Rwanda
Uru rubyiruko rwiyeje gukoresha imbuga nkoranyabmaga runyomoza abasebya u Rwanda

Babitangaje ubwo basozaga ihuriro ry’iminsi itatu ryaberaga mu karere ka Rwamagana; tariki ya 23 Ukwakira 2016.

Bizimana Cyprien, umwe muri urwo rubyiruko, atangaza ko hari Abanyarwanda bahunze igihugu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi, birirwa ku mbuga nkoranyambaga basebya u Rwanda.

Atanga urugero avuga ko hari ababinyuza kuri Facebook, Twitter na Instagram bavuga ko nta mahoro u Rwanda rufite kandi ko ruyobowe nabi.

Bizimana avuga ko biteguye gukoresha izo mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho hagamijwe kunyomoza amakuru atangazwa n’abo basebya u Rwanda.

Agira ati “Twebwe nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside ntabwo twakomeza kurebera abasebya igihugu cyacu kandi dufite umutekano uhagije kuko buri mu nyarwanda aratekanye.”

Nsengimana Protogene nawe yemeza ko imbuga nkoranyamabaga igihe zikoreshejwe nabi n’abatifuriza abanyarwanda amahoro, zishobora guteza umutekano muke mu gihugu.

Akomeza avuga ko bazakomeza kurwanya uwo ari we wese washaka gusubiza abanyarwanda mu macakubiri.

Agira ati “Twe twarokotse Jenoside ntitugomba kwemerera uwo ari we wese wasubiza u Rwanda mu macakubiri atuganisha kuri Jenoside”.

Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko abashaka gusenya u Rwanda bakoresha inzira nyinshi zitandukanye zirimo n’izo mbuga nkoranyamabaga.

Akomeza avuga ko abo bantu icyo baba bagamije ari uguhungabanya ubusugire bw’igihugu cyane cyane umutekano w’abaturage.

Agira ati “Kurokoka hari impamvu kandi ikomeye yo gutuma mugira imbaraga yo kubaka u Rwanda”.

Ifoto y'Urwibutso uru rubyiruko rwafashe nyuma yo gusoza ibiganiro
Ifoto y’Urwibutso uru rubyiruko rwafashe nyuma yo gusoza ibiganiro

Yibukije uru rubyiruko rw’abasore, biga muri za kaminua zitandukanye, ko aribo maboko y’u Rwanda rw’ejo hazaza. Yababwiye ko kandi aribo bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abo basebya u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twe Nk’Urubyiruko nitwe Tuzi ibibera iwacu ninayo Mpamvu twafashe Iyambere mukunyomoza Abapfobya iby’ u #Rwanda Twagezeho. bityo Uzamenya ibibera iwe kdi akunze kuza Gufatanya n’abaturarwanda naze dufatanye kubaka igihugu cyacu. Bareke ababashuka barakivuyemo kubwinyungo zabo Bwite. Dufite Ubuyobozi buduha icyerekezo cyo Kwiteza Imbere kdi ahimbaraga z’Urubyiruko ziri Byose Birahagera @Iterambère @Umutekano @Amajyambere @Ubuvuzi @Uburezi Bwiza byose Tubikesha President wacu #Kagame

Murwanashyaka Jonathan yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka