Bitabaje uburyo bwo kuhira imyaka ngo bahangane n’izuba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo butangaza ko muri iki gihe izuba ryabaye ryinshi bitabaje uburyo bwo kuhira imyaka ngo barengere umusaruro.

Abaturage bafashwa kuhira amazi.
Abaturage bafashwa kuhira amazi.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, abivuze mu gihe hasigaye igihe gito ngo ingengo y’imari y’akarere isozwe, gusa akavuga ko ibyinshi mu bikorwa byari biteganyijwe gukorwa muri iyi ngengo y‘imari byagezweho nk’uko byari biteganyijwe.

Agira ati “Twahuye n’imbogamizi yaje itunguranye mu kwesa umuhigo wo kongera umusaruro, aho ikirere cyahindutse izuba rikava hakiri kare kandi ryinshi.”

Gasana ariko, akavuga ko bahise bashakisha uburyo bwo kuzamura amazi y’ibishanga bagafasha abaturage kuhira imyaka cyakora akagira ati “Ariko birumvikana ko abaturage batazabasha kubona umusaruro nk’uwo bari basanzwe babona.”

Ikindi kidasanzwe bahuye na cyo mu ngengo y’imari y’uyu mwaka usozwa, ngo ni ibikorwaremezo bitaragera ku kigero cyari giteganyijwe ahanini ngo bitewe na bamwe muri ba rwiyemezamirimo batujuje inshingano zabo.

Mugiraneza David, Umukozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Gatsibo, avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa bitabashije gukorwa birangizwe mu gihe cya vuba, birimo inyubako y’akakiriro hamwe n’ikigo nderabuzima cya Ngarama.

Ati “Ibikorwa byari biteganyijwe bitakozwe ni byo ubu twimirije imbere mu ngengo y’imari y’umwaka utaha kandi bimwe muribyo nk’agakiriro k’akarere imirimo yo kukubaka irarimbanije mu minsi ya vuba karaba gatangiye gukorerwamo.”

Uyu mwaka w’ingengo y’imari urimo usozwa, Akarere ka Gatsibo kari kateganyije gukoresha amafaranga angana na miliyari zisaga 12 y’u Rwanda, ingengo y’imari y’umwaka utaha hakaba hateganyijwe miliyari 13 zirengaho macye, azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka