Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko

Bisi y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa “RITCO” yavaga i Kigali ijya i Rusizi yakoreye impanuka muri Karongi, abagenzi 60 yari itwaye ntihagira n’umwe ukomereka.

Iyi Bisi yakoze impanuka abari bayirimo ntihagira n'umwe ukomereka
Iyi Bisi yakoze impanuka abari bayirimo ntihagira n’umwe ukomereka

Iyo mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugengera mu Karere ka Karongi, mu ma saa sita zo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeli 2017.

Iyo bisi ifite nimero za puraki RAD273K, yakoze impanuka igeze ahantu hari ikorosi, ita umuhanda yegama mu muferege uri ruguru y’umuhanda.

Umushoferi wari uyitwaye avuga ko iyo mpanuka yatewe no kubura feri. Abagenzi na bo bahamya yagendaga ku muvuduko muto.

Nyuma y’igihe gito iyo mpanuka ibaye abo bagenzi bohererejwe indi modoka bakomeza urugendo rwabo bajya i Rusizi.

Abagenzi bari bayirimo bavuyemo ari bazima bakomeza urugendo
Abagenzi bari bayirimo bavuyemo ari bazima bakomeza urugendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Arega ntacyaba Imana itabishatse
yeeee nihabwe icyubahiro iragikwiye

niyo damascene yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Imana ishimwe.

ALEXIS yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

ritco iyi society iracyari mu ma societe ajyamo budget yigihugu kd ahombya reta kuki ikora impanuka nyinshi!!! RAD ibura feri gute? bivuze ntgo zikorsha control technique, ikindi kd nuko haba uburangare mu gatanga akazi ku ba chauffeur.
ritco ikora akazi keza ako kugeza nizi saha sindabona yongera inyugu abanyarwanda cg yongere imisoro mu gihugu haracyari byinshi byo gukosoka rwose. turebe!

GD wilson yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Imana ishimwe yo yakoze ibyo byose .murakoze !

FESTON HAGENIMANA yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ilana ishimwe kubantawe yahitanye

Abdou yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Imodoka za RITCO uburyo zigenda byerekana ko bitajyanye n’icyapa cya speed governor izindi zambara !!! Buriya se yaburiye ahantu hatambika kweri gute ?? Yavuga ko yagize uburangare !!! Hasingizwe Iyarinze abagenzi ntibahagwe.

Hakiiza yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Imana ihabwicyubahiro iteka yabujije amarira rwose yakoze

mukotanyi yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Imana ihabwe icyubahiro,yo yirindiye abantu bayo bakaba bavuyemo ari bazima .Tuyihimbaze

Munyemgabe philbert yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

RURA iziko RITCO itubahiriza amategeko? Ngo na speedgovernors ntazo igira

John yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

nonese ntimureba niyo micanga mumuhanda!?niyo yayinyereje nyine

joas yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka