Biruhukije nyuma yo guhabwa inzu

Bamwe mu batishoboye bo muri Gasabo biruhukije nyuma yo gushyikirizwa inzu 22 bubakiwe, kubera igihe kinini bavuga ko bari babayeho nabi.

Uyu mubyeyi arashimira imana nyuma yo guhabwa inzu.
Uyu mubyeyi arashimira imana nyuma yo guhabwa inzu.

Izi nzu zifite agaciro ka miliyoni 184Frw, zashyikirijwe abo zagenewe kuri uyu wa gatanu taliki 10 Kamena 2016, ubwo aka karere katahaga ibikorwa by’iterambere binyuranye kubakiye abaturage bako.

Muri izi nzu zahawe abatishoboye, 11 zubatse mu Murenge wa Bumbogo naho izindi 11 zubatse mu murenge wa Ndera.

Umwe mu bahawe inzu, Tesire Béatrice wo mu birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya, yavuze ko ubuzima yari abayemo bwo kutagira icumbi byatumaga aba ahantu hadakwiye ikremwamuntu.

Inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Ndera.
Inzu zubakiwe abatishoboye mu Murenge wa Ndera.

Yagize ati “Mbere y’uko umurenge utangira kunyishyurira inzu yo kubamo, nigeze kumara igihe mbana n’abana mu kazu k’ubwiyuhagiriro k’umuntu, ubundi tukaba mu kizu cy’ikirangarizwa imvura yagwa tukanyagirwa, mbese ubuzima bwari butugoye cyane.”

Mugenzi we Niragire Anne Marie, n’amarangamutima menshi, avuga uko yakiriye iyi nzu ahawe ikitwa iye nyuma y’igihe kinini abayeho ku bugenge.

Ati “Imuyobozi w’akarere yari yaransezeranyije inzu, nakumva aho bari buzihe abantu nkamubaza ngasanga sindagerwaho, none umunsi wanjye wageze, ndashimira Imana n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuba mbonye aho njye n’abana banjye turambika umusaya.”

Abayobozi banyuranye mu muhango wo kumurikira inzu abatishoboye zubakiwe.
Abayobozi banyuranye mu muhango wo kumurikira inzu abatishoboye zubakiwe.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Mberabahizi Rémond Chrétien, yasabye abahawe inzu kuzifata neza.

Ati “Turabasaba kuzafata neza izi nzu, ntitwifuza ko ejo umuntu yagaruka agasanga zahindutse nk’iyarara, mugomba gushyiraho akanyu mukazitaho cyane ko ari izanyu atari intizanyo, ntimuzategereze uza kubasanira buri kantu kose kangiritse.”

Buri nzu yahawe umuturage ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira igikoni, urwiyuhagiriro n’ubwiherero, ikigege cy’amazi ndetse irimo n’umuriro w’amashanyarazi.

Abayobozi batagizwa izi nyubako.
Abayobozi batagizwa izi nyubako.

Ibindi bikorwa byatashywe ni inzu 27 z’abacitse ku icumu zasanwe, Postes de Santé ebyiri n’inzu y’abagore n’urubyiruko iherereye mu Murenge wa Rutunga, izakorerwamo ibikorwa binyuranye bibinjiza amafaranga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko hakiri imiryango 80 y’abacitse ku icumu batarabona amacumbi n’indi 100 y’abatishoboye muri rusange na yo ikeneye inzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka