Biragoye ko Afurika yumva Trump na Amerika ubwayo itaramusobanukirwa – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame asanga hakiri kare ko Afurika yabazwa icyo itekereza ku mubano wayo na Donald Trump wa Amerika, mu gihe n’abamutoye ubwabo bataramenya neza icyo azabagezaho.

Peresida Kagame aganira n'Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal Gerard Baker
Peresida Kagame aganira n’Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal Gerard Baker

Kagame yabivugiye mu nama ya mbere itegurwa n’ikinyamakuru “ Wall Street Journal”, yabereye i Londres mu Murwa mukuru w’Ubwongereza kuri uyu wa 7 Werurwe 2017.

Iyi nama yarebaga i Londres yigaga ku bijyanye n’ishoramari muri Afurika “Investing in Africa”, yakozwe ku buryo bw’ikiganiro, hagati y’Umunyamakuru n’umutumirwa (Interview). Kagame niwe watanze ikiganiro gisoza inama

Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal, Gerard Baker yamubajije ibijyanye n’uburyo abona Afurika y’ejo hashize, iy’uyu munsi ndetse n’aho igana.

Ku kijyanye n’imibanire ya Afurika na Amerika iyobowe na Trump, Kagame yavuze ko bitarasobanuka neza

Perezida Kagame yagize ati “Niba Perezida Trump agishidikanywaho n’abamutoye, watwumva ku buryo bworoshye ku ruhande rwacu ko bizadutwara igihe kumva icyo ubuyobozi bushya bwa Trump butuzigamiye.”

Yakomeje avuga ko wenda bitazatinda kwigaragaza, cyane ko n’iyo urebye abamubanjirije na bo usanga nta kintu kinini basigiye Afurika.

Atanga ingero, yarondoye zimwe muri gahunda abaperezida b’Amerika bagiye bashyiraho bavuga ko bazishyiriyeho guteza imbere Afurika, ariko zose ukaba usanga nta kintu kidasanzwe zayizaniye.

Muri zo, yavuze nka AGOA yarebaga iby’ubufatanye n’Afurika mu by’ubucuruzi, Pecfar yari igamije kuzamura urwego rw’ubuzima ndetse n’inama Perezida Obama yagiranye n’abashoramari n’abanyapolitiki bo muri Afurika hagamijwe kureba uko uyu mugabane warushaho gutera imbere no kubaka inzego zitajegajega.

Perezida Kagame ati “Ariko iyo urebye kure nta murongo wa politiki ufatika ubona hagati ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Afurika.”

Aha ni ho yahereye agira ati “Uko ubuyobozi buhindutse muri Amerika usanga dutegereje ngo turebe icyo buzamarira Afurika, ariko nta kinini Afurika yavuga ko yakuye kuri Amerika.”

Perezida Kagame akaba yabihereyeho avuga ko uko byagenda kose we yahitamo gukorana n’Afurika aho guhora ahanze amaso Amerika itagira n’icyo igeza kuri Afurika.

Ati “Dushobora gukorana n’Amerika kimwe n’uko twakorana n’ikindi gice cy’isi icyo aricyo cyose. Ntacyo numva gifatika twashinja cyangwa twakwitega ku buyobozi bwa Trump kugeza hari ikibaye tugaheraho.”

Yakomeje avuga ko ntawamenya wabona hari ikintu kizima kivuye ku buyobozi bwa Trump ariko akavuga ko ibintu byo guhora bafata Afurika nk’umwana barera na byo bimaze kurambirana.

Ati “Icyakora bishobora kudusunika nk’Afurika tugatangira gutekerereza hamwe ibyo twakwikorera ubwacu bikazamura ibikorwa biteza imbere ibihugu byacu, tugakorana ubucuruzi, igihugu kimwe gishora imari mu kindi, gutyo gutyo.”

Perezida Kagame asoje ikiganiro yagiranaga n'Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal
Perezida Kagame asoje ikiganiro yagiranaga n’Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal

Perezida Kagame, ubu ari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho kuri uyu wa 10 Werurwe 2017 azagirana ikiganiro n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu nzego zitandukanye muri Kaminuza ya Harvard, bakazaba baganira ku iterambere mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

erega mubyukuri kwiyumvisha abo turibo(nk’abanyafurika),nibyo bifite agaciro kuruta ko twategerereza kubanya Amerika,nabo ntakindi baturusha uretse kuba baradutanze iterambere.nyamara dufite ubwenge n’ubushobozi bwo kwihiriramo ibitubereye(AFRICA).tureke ibyo kwa trump bibe ibyabo,natwe turebe ibyacu.tudakererwa mubyacu.

NSANZUMUHIRE STEVEN yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Uzoze nkuhe biswi uri umugabo.

Ntunzwenimana yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

URAKOZEKUTUBERA AHOTUTARI.

N.J.W yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

president wacu turamushyigikiye

abdoul yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

PRESIDENT turabashimira ibisubizo uha abanyamakuru ,birakwiye abaturage b,amerika ubwabo ntibaramenya iterambera rifatika ritandukanye cyane n,abamubanjirije.Tukwifuri ishya n,ihirwe mukazi kawe,IMANA ikomeze ikundindire.

Ndayisenga John Peter yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

yewe president nta beshya trump uri hari aratangaje kumenya biragoranye noneho twe tutanabayo tutari nabaturage be biragoye pe

ram yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka