Bimwe mu byo wamenya ku ba minisitiri bashya Perezida Kagame yashyizeho
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko Perezida Kagame yakuyeho uwari Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba na Nsengimana Philbert wari Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Iri tangazo rivuga ko basimbuwe na Dr Eugène Mutimura wagizwe Minisitiri w’Uburezi na Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.
Dr Eugène Mutimura wagizwe Minisitiri w’uburezi, yari asanzwe ari umushakashatsi umaze imyaka isaga icumi mu burezi.
Yize ubuvuzi muri Kaminuza zitandukanye zirimo Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo no muri Washington University, iherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakoze ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima burimo ubuvuga kuri Sida, anagira uruhare mu gutegura amahugurwa yagiye ahabwa abakora muri uru rwego mu bihe bitandukanye.
Rurangirwa Jean de Dieu wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, we yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).
Aka kazi yari amazemo imyaka isaga icumi, yakoraga nk’Umuyobozi Mukuru mu rwego rw’ikoranabunga mu mushinga wa IFMS (Integrated Financial Management System) ugamije kugenzura ibijyanye n’umutungo wa leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
Uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko, yize icyiciciro cya gatatu cya Kaminuza muri Maastricht School of Management mu Buholandi.
Yahagiye avuye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi.
Rurangirwa akaba yarabaye umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Itumanaho (ICT) muri iyi Minisiteri mbere y’uko ayobora IFMS.

Dr Musafiri Papias Malimba yagiye muri guverinoma agirwa Minisitiri w’uburezi muri Kamena 2015.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri yari umuyobozi Muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe ishami ry’Imali n’amabanki.

Nsengimana Jean Philbert we yari amaze imyaka itandatu, aho yabanje kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko muri 2011.
Mu 2012 iyi Minisiteri yahujwe n’iy’Ikoranabuhanga, ahabwa kuyiyobora, iza gukurwamo urubyiruko yongerwamo itumanaho muri 2017.

Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Impinduka zari zikenewe kugirango turebe ko kaminuza y’urwanda yaza imbere kurutonde mpuzamahanga agakomeza no gutanga uburezi bubereye abanyarwanda.
thanks to H.E to change some Ministers, ikoranabuhanga mu. burezi kugira ngo rigende neza hafashwa mu mashuri cyane cyane abanza kubona Cg kubakirwa computer labs n’amahugurwa ahagije kuri I.C.T , Thnx.
Minisitiri mushya w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yigiye muri AUCA (Adventist University of Central Africa) ubu iri Masoro bakunze kwita Mudende. Ntabwo ari kaminuza mwavuze mu nkuru yanyu, ziratandukanye.
Nk’itanganzamakuru ry’umwuga, turizera ko muza gukosora.
Murakoze
Turashimira H.E arasobanutse cyane akora ibikenewe pe turizera ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere umunsi ku munsi....we thank our H.E
MINEDUC ibonye umuyobozi nyawe. Twizeye ko uburezi bufite ireme buri hafi.
BIRADUSHIMISHIJE CYANE NTAMUNTU UTABONAGAKO MUBUREZI HARIMO IKIBAZO IYIMPINDUKA YARI IKENEWE TANK H.E