Bizihije umuganura basezeranya ingo 34 zabanaga mu buryo butemewe

Mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, bijihije umuganura ingo 34 zabanaga mu buryo butemewe n’amategeko zisezerana.

Basezeranye imbere y'amategeko ku muganura
Basezeranye imbere y’amategeko ku muganura

Witegereje abagore n’abagabo basezeranye ku munsi w’umuganura wijihijwe tariki 3 Kanama 2018, abarenga 2/3 ntibaruzuza imyaka 35. Muri bo hari abamaranye umwaka umwe, hari n’abamaranye imyaka igera ku icumi.

Aba bose bavuga ko ubundi bazi akamaro ko kubana mu buryo bwemewe, ariko ko bari barabibujijwe n’ubukene nk’uko binemezwa na Beatrice Vuguziga na Jean Pierre Siborurema bo mu mudugudu wa Cyegera, bombi bafite imyaka 28, bakaba bamaze umwaka umwe gusa babana.

Siborurema agira ati “Habayeho impamvu y’ubukene. Twabonaga tutabona amafaranga yo gukora ubukwe, twiyemeza kwihuza duteganya kuzasezerana tumaze kugira icyo tugeraho.”

Vuguziga na we ati “Hari ighe umenyana n’umuntu, bikaba ngombwa ko mwihuza mukabana kuko nta bushobozi bwo gukora ubukwe, ariko igihe cyagera mugasezerana kuko muba mwarabigambiriye.”

Baganuje abana amata
Baganuje abana amata

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana, Gilbert Nkurunziza na we avuga ko abantu bakunze kubana nta sezerano bavuga ko babiterwa n’ubukene, kandi ko ari yo mpamvu biyemeje kuzajya babashyingira ku munsi w’umuganura.

Ati “kubihuza n’umuganura, ni ukugira ngo twegeranye ubushobozi tubafashe mu birori: abaturage mu mudugudu begeranya ibyo bazakiriza abageni n’ababaherekeje, natwe nk’abayobozi tugategura aho bazasezeranira.”

Yungamo ati “ni ibintu duteganya kuzajya dukora buri mwaka, ndetse n’umwaka utaha nibidukundira ku muganura na bwo hari abazasezerana. Ni uburyo bwo korohereza abitwaza ubushobozi buke bwo kudasezerana n’abo babana mu rugo.”

Abana bagaburiwe ibiryo birimo umutsima
Abana bagaburiwe ibiryo birimo umutsima

Hari habaruwe ingo 50 zitarasezerana ariko ubu hasigaye 16. Naho mu Murenge wa Kinazi hose, muri iyi minsi hari hiyandikishije imiryango 119 itarasezerana, n’ubwo umubare w’ababana batarasezeranye ari munini kurenza aha.

Hakuweho iriya miryango 34 yasezeranye, hasigaye indi 85 na yo ngo izageza mu kwa 12 yarabirangije nk’uko bivugwa na Prosper Rwamucyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka