Bavuga ko impinduka mu iterambere rya FPR zigaragara

Abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ibyo umuryango wagezeho muri uyu mwaka babikesha ingufu zongewe mu bukangurambaga.

Abanyamuryango bishimiye impinduka zabaye muri uyu mwaka.
Abanyamuryango bishimiye impinduka zabaye muri uyu mwaka.

Kuri iki cyumweru tariki 26 Kamena 2016, mu nteko rusange y’umuryango waFPR-Inkotanyi yateranye muri Kirehe, hagaragazwa ibyo uwo muryango umaze kugeraho no gusinyira imihigo y’umwaka utaha.

Muzungu Gerald umuyobozi wa FPR mu karere, yavuze ko uyu mwaka habaye imbaraga nyinshi kurusha iyabanje bigendeye ku mbaraga abanyamuryango batanze, kuko komisiyo zose zakoze neza mu guhindura imibereho y’abaturage.

Yagize ati “Komisiyo zakoze neza kuko iyo tubona umubare w’abanyamuryango basaga ibihumbi bitandatu binjiye mu muryango birerekana imbaraga. Ikindi ni uko umusanzu w’umuryango wiyongereye ku buryo bufatika bivuze ko ubukangurambaga bwashizwemo ingufu.”

Yavuze ko no mu bukungu habaye ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage gukora bitabira umurimo, ariko imbogamizi ziba izuba ryinshi abaturage ntibabasha kweza uko bikwiye. Ngo iryo terambere kandi ryagaragaye no mu butabera.

Ati “Komisiyo y’ubutabera yaramanutse ijya gukemura ibibazo by’abaturage. Ni ubwa mbere byari bibaye, mu kurangiza imanza hashyizweho na gahunda yo gusesengura ibibazo byaGacaca kugira ngo tumenye ahari ibibazo bikorerwe ubuvugizi.”

Chairman wa FPR mu karere ka Kirehe asanga hakiri imbogamizi zibuza umuryango kugera ku ntego, harimo imyumvire mibi y’ababyeyi bagikura abana mu ishuri babakoresha imirimo itabagenewe hakaba n’abagitoza abana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu cyunamo cy’uyu mwaka, 90% by’abagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni urubyiruko kandi byose babitozwa n’ababyeyi. Turashyira imbaraga muri komisiyo y’urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi kuko mu mahame y’umuryango harimo kurwanya ivangura n’irondabwoko kandi twarabitangiye.”

Imirenge ya Nyarubuye, Kigarama na Kigina yagenewe ibihembo, nyuma yo kwitwara neza mu gutanga imisanzu no kuzuza neza izindi nshingano z’umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka