Batanze ibitekerezo byagenderwaho baramutse batsinze amatora ya 2017
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu mu turere dutandukanye tw’igihugu, batanze ibitekerezo n’ibyifuzo umukandida wabo yazagenderaho, aramutse atsinze amatora ya 2017.
Ibi bitekerezo byakusanyijwe guhera mu midugudu kugeza ku rwego rw’akarere, ngo byazagenderwaho n’umukandida wabo muri manda ya 2017-2024.
Sinamenye Jeremie uyobora uyu muryango mu Karere ka Rubavu, avuga ko bishimira aho umuryango ugejeje u Rwanda, bakaba bifuza gukomeza muri uwo muvuduko.
Yagize ati” Kuba ibitekerezo bivuye mu baturage bizatuma umukandida wacu naramuka atowe muri manda itaha, abaturage bazaharanira kubishyira mu bikorwa kuko umuryango ugendera ku byifuzo byabo”.
Bimwe muri ibyo bitekerezo, bishingiye ku kunoza ubukungu, imiyoborere, imibereho n’ubutabera.
Aba banyamuryango bifuza kandi ko Itorere ryashyirwamo imbaraga ku bana barangije amashuri yisumbuye, ndetse bagatozwa amasomo y’ubwirinzi.
Banifuza ko ibitaro bya Rubavu byavugururwa ndetse buri Kagari kakubakwamo ikigo nderabuzima n’ibiro by’Akagari.
Banongeraho ko muri Manda ya 2017-2024, bifuza ko ibyiza nyaburanga biri muri aka Karere byarushaho kubungabungwa, ndetse bikarushaho kubyazwa umusaruro harimo n’ikiyaga cya Kivu.
Abanyamurwango ba RPF bo mu Murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko umuryango FPR Inkotanyi wabagejeje ku bikorwa byinshi by’iterambere birimo n’amashanyarazi.
Bamwe ngo batangiye kugura insyo zikoresha amashanyarazi, abandi bashinga inzu bogosheramo, bagura za Televiziyo, ndetse hari n’abafite zo gufatiramo amafoto, nk’uko Mushimiyimana Marthe wo muri uyu Murenge abitangaza.
Muri manda itaha umukandida wabo naramuka atowe barifuza ko yazabafasha kubaka umuhanda uturuka ku ruganda rw’icyayi ruri muri uyu murenge, ukagera mu karere ka Nyamagabe.
Uyu Muhanda ngo uzabafasha mu buhahirane, unabafashe kuva mu bwigunge bawunyuramo bajya kureba ibibera ahandi bakabyigiraho.
Abo mu Karere ka Musanze, bashimira uyu muryango ko wabatoje gukura amaboko mu mifuka bagakora, ukanabatoza kubera intangarugero abandi mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’igihugu.
Uwizeyimana Jean Marie Vianney umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze ubivuga, yongeraho ko hari ibikorwa uyu muryango uteganyiriza abaturage, mu myaka iri imbere.
Ati “Umuryango wa FPR uteganya kugeza muri aka Karere uruganda rukora Sima ndetse n’urutunganya ibirayi, zombi zikazatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 10.
Abanyamuryango bo mu kagari ka Rutaraka mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bahigiye kongera ingufu mu gufatanya guteza imbere igihugu.
Karuyonga Sam ubayobora agira ati“ Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi ntasigana. Aba uwa mbere kurara irondo, mu kugira isuku, guhinga bya kijyambere n’ibindi.
Mbese ntabwirizwa ahubwo aribwira. Uyu ni wo mujyo tuzakomeza kugenderamo mu myaka iri imbere”
Abanyamuryango ba RPF inkotanyi ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange, babicishije mu busabe bashyikirije inteko ishinga amategeko, basabye ko Perezida Kagame yakongera akiyamamariza manda ya 2017-2024.
Babishimangiye mu matora ya Referandumu, yemeje ko itegeko nshinga ritamwemereraga kwiyamamariza indi manda rihinduka.
Nyuma yo kubemerera ko aziyamamariza manda ya 2017-2014, bizera ko azatsinda aya matora, akabageza kuri byinshi byikubye ibyo yabagejejeho muri manda ebyiri amaze ayobora u Rwanda.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kivu sector irasobanutse ariko ntamugayo bafite Gitifu usobanutse Akunda igihugu n’abaturage kdi byose tuzabigezwaho na HE .Abamaze nka Rushingwankiko Valens rwose barasobanutse
natwe urubyiruko twishimiye izo ntambwe kandi twifatanyije namwe rwose tubari inyuma.
Fpr izatsinda ariko mutubwirire Kagame adukize imirongo yo muri Gare aho dutegera Tax tuva cyangwa tujya mu kazi kuko biratubangamiye peeeee!
yeme yeme .amatora aratinze umukandida wacu tumuri inyuma.
Fpr izatsinda. Ariko mutubwirire Kagame ahindure abanyamabanga baza Ambassy cyane muri belgique