Batangiye 2017 bataka ibura ry’amazi n’umuriro

Abaturage bo mu Murenge wa Remara mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi n’amazi bibadindiza mu iterambere.

Aha abaturage barimo bageza ibibazo byabo ku bayobozi.
Aha abaturage barimo bageza ibibazo byabo ku bayobozi.

Ni bimwe mu bibazo bitandukanye baturage bagaragarije umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith ubwo yabasuraga ashaka kumva ibibazo bafite, tariki 28 Ukuboza 2016.

Nyirabashumba Sarah wo mu kagari ka Nyagakomb, yavuze ko ikibabangamiye cyane ari icy’amazi atarabageraho bigatuma bavoma amazi y’ibishanga cyangwa se ay’ikiyaga cya Muhazi bikaba byabaviramo uburwayi.

Yagize ati “Amazi atubereye ikibazo cyane, mbere twajyaga twiyambaza ayo mu kiyaga cya Muhazi, ariko kubera ko abana bajyaga kuvomayo bakarohama, ubuyobozi bwarabibuzanyije, ubu tuvoma amazi y’ibirohwa mu bishana kandi aba ari mabi cyane.”

Kutagira amazi meza bituma bavoma ay'ibishanga.
Kutagira amazi meza bituma bavoma ay’ibishanga.

Mu bindi aba baturage bagaragaje bikibabangamiye ni ukutagira umuriro w’amashanyarazi bigatuma hari imwe mu mirimo yabo idindira kandi yakabateje imbere, hakiyongeraho n’ikibazo cy’umutekano aho amarondo abahagarika akabararana kandi baba bazwi mu murenge.

Guverineri Kazayire yabijeje ko bigomba gucyemuka, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubigiramo uruhare anabibutsa ko bagomba kurengera inyungu z’umuturage aho biri ngombwa hose.

Ati “Ikibazo cy’amazi muri uyu murenge twizeye ko kigiye gucyemuka, kuko hatangiye gukwirakwizwa imiyoboro y’amazi hirya no hino mu midugudu hamwe n’amavomero.

Ndasaba abayobozi guha agaciro umuturage kuko ari ku isonga rya buri gikorwa cyose, inyungu ze zikwiye kwimirizwa imbere.”

Muri gahunda y’imiyoboborere myiza, mu Karere ka Gatsibo kimwe no mu tundi turere twose tw’Igihugu buri wa gatatu w’icyumweru haba hateganyijwe inteko rusange z’abaturage uhereye mu midugudu n’utugari, abaturage bagatanga ibibazo byabo bigashakirwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mwaka ndabona ari bibaho kubaturajye kuki hari kuzamo ibibazo nta byiza mbona urimo ngoho amazi umuriro kuzamura ibiciro by ibiribwa ibiciro bya esanse na mazutu ubwo hajyiye gukurikiraho izamuka ryingendo kucyi ntabishya hagire igikorwa abaturajye bajye mumatora bishimye

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka