Batahutse kabiri nk’impunzi none bangiwe kwinjira mu Rwanda

Abanyarwanda 52 binjiye mu nkambi ya Nyagatare muri Rusizi bimwe ibyangombwa, nyuma yo kuvumburwaho ko yari inshuro ya kabiri batahutse.

Aha aba Banyarwanda bari bari kubazwa n'inzego zitandukanye kugirango barebe abatahuka incuro nyinshi.
Aha aba Banyarwanda bari bari kubazwa n’inzego zitandukanye kugirango barebe abatahuka incuro nyinshi.

Aba Banyarwanda binjiye mu itisinda ry’abagera kuri 81 bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare yakira by’agateganyo Abanyarwanda batahuka. Hakiriwemo 23 gusa kuko havumbuwemo n’abandi Bakongomani batandatu.

Si ubwa mbere iki kibazo kigaragara muri iyi nkambi, aho Abanyarwanda benshi batahuka bakongera gusubira mu mashyamba ya Congo, nyuma y’igihe runaka bakagaruka bavuga ko ari bwo bwa mbere batahutse.

Kubera izo mpamvu, hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe mudasobwa bw’igikumwe (Finger Print), ku buryo ugerageje gukora amakosa nkayo ahita atahurwa ari nabwo buryo abo bose bafashwemo.

Bamwe mu Banyarwanda batahuka bakongera gusubira muri Congo bavumbuwe.
Bamwe mu Banyarwanda batahuka bakongera gusubira muri Congo bavumbuwe.

Icyimpaye Beatrice uvuka mu Murenge wa Nkombo, avuga ko gusubira muri Congo yabitewe n’’uko atahawe imfashanyo igenerwa abagitahuka iangwa na HCR, mu gihe batarabona uko batangirra ubuzima bushya mu Rwanda.

Yagize ati “Nanyuze aha mu kwezi kwa cyenda none nongeye kugaruka ndasaba imbabazi nahinduye amazina yajye ndiyoberanya, kugira ngo batamvumbura ariko ibyo nabitewe n’inzara iwacu.”

Abenshi muri aba bafashwe bisobanura bavuga ko ngo bari barasubiye muri Congo kureba imiryango yabo basize mu mashyamba.

Gusa iyo bigenzuwe basanga ari ukubeshya, kuko ntawe ubuzwa kujya kuzana umuryango we yabisabiye uburenganzira, nk’uko Haguma Ildephonse Umuyobozi w’inkambi ya Nyagatere abivuga.

Umwe mu Bakongomani batahutse yiyita Umunyarwanda.
Umwe mu Bakongomani batahutse yiyita Umunyarwanda.

Avuga ko mu batahutse harimo Abanyecongo batandatu baje biyita Abanyarwanda bakurikiye imfashanyo za HCR, muri abo kandi ngo harimo n’Abanyarwanda 52 batahutse ubwa kabiri.

Ati “Harimo imiryango itatu y’Abakongomani bashukwa n’Abanyekongo ngo baze barabona imfashanyo harimo n’Abanyarwanda bagaragajwe na n’gikumwe, bigaragara ko bari baratashye bakongera bagasubira muri Congo.”

Avuga ko ikibitera ari imfashanyo abatahuka bahabwa aho abenshi ngo bazi gurisha bakongera gusubira muri Congo, kugira ngo bazongere bahabwe izindi.

Muri 23 batahutse harimo abagore 11 n’abana 12, abandi bose bazasubira iyo baturutse nta bundi bufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntiwamenya ibibasubizayo barabeshya baba bagiye kubwira abagabo babo see kuki arabagore gusa ntibyumvikana.babwire abagabo nabo baze bave mu mashyamba babafashe gushabika ubuzima

Ally Mubarack yanditse ku itariki ya: 14-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka