Barishyuza amafaranga batishyuwe mu mushinga watashywe ku mugaragaro

Bamwe mu bafite amasambu yakoreshejwe mu gutunganya umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Ngoma, baravuga ko watashywe ku mugaragaro batarishyurwa.

Ahubatswe ikiyaga ndetse n'ibigega banyirubutaka bishyuza ingurane.
Ahubatswe ikiyaga ndetse n’ibigega banyirubutaka bishyuza ingurane.

Aba baturage bavuga ko bari babariwe amafaranga yo kwishyurwa kubera amasambu yabo yakoreshejwe bubakaho icyuzi n’ibigega bizajya byifashishwa mu kuhira hegitari 300 i musozi mu Murenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma.

Uyu mushinga watashywe kumugaragaro tariki 28 Ugushyingo 2016 n’umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Karangwa Theobard utuye mu Kagali ka Rujambara ahubatswe uyu mushinga, avuga ko bari bamubariye ko agomba kwishyura ibihumbi 400Frw ariko ari ku ifishi ntiyahura nari mu mashine.

Nubwo bashima ko uyu mushinga uje kubafasha basaba ko n'ikijyanye no guhabwa ingurane cyarangira.
Nubwo bashima ko uyu mushinga uje kubafasha basaba ko n’ikijyanye no guhabwa ingurane cyarangira.

Yagize ati “Natunguwe no kumva bambwiye ko ayo babona mu mashini bidahura, ngiye kubihinduza bambwira ngo ni ibihumbi 300Frw. Indi sambu mfite bagombaga kumpa ibihumbi 7500Frw ngiye barambwira ngo handitse ibihumbi birindwi na 500.”

Munyagitarama Donat utuye mu kagali ka Rujambara Umurenge wa Rurenge, avuga ko yabariwe ibyangirijwe bikagera ku bihumbi 200Frw, yatanze ibyangombwa bisaba kuva mu kwezi kwa Ukwakira 2015 umwaka urashize atishyurwa kandi abandi bishyurwa.

Ati “Badutumyeho batubwira ko tugomba kuzana icyangombwa kigaragaza ibyangirijwe,none twagiye ku murenge ushinzwe ubutaka atubwira ko icyo cyangombwa batakiduha, batubwiye ko bigiye gukemuka ubu turategereje.”

Nyamutera Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge ahakorerwa uyu mushinga wo kuhira imyaka leta y’u Rwanda ifashwamo n’igihugu cy’u Buyapani, avuga ko hari amafishe yajemo ibibazo no kwibeshya ko icyo kibazo cyatangiwe raporo bigakosorwa kuburyo hagiye gutangwa amafaranga miliyoni esheshatu azahabwa abatarayabona bayakwiye.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’UUbworozi ushinzwe ubuhinzi, Nsengiyumva Flugence, yavuze ko abaturage bagomba guhabwa ingurane zabo ko n’abatarayabona babariwe bigikurikiranwa.

Abantu 31 niba bagaragazwa ko batangiwe raporo ko amafaranga babariwe ku mafishi atandukanye nayoherejwe.

Umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 300 mu Murenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma wuzuye utwaye miliyoni zirenga 13 z’amadolari zatanzwe n’igihugu cy’u Buyapani binyuze mu kigega JICA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka