Barinubira ko abana badakumirwa muri Tombora y’Ikiryabarezi

Umukino w’amahirwe wiswe “Ikiryabarezi” uhangayikishije bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyanza, bakaba basaba ko abana babo bawukumirwamo batarararuka.

Mu karere ka Ruhango aho iyi Tombola yahereye, abana ntibakumirwa. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.
Mu karere ka Ruhango aho iyi Tombola yahereye, abana ntibakumirwa. Ifoto: Eric Muvara/Kigali Today.

Uyu mukino witwa Ikiryabarezi wageze mu mu Karere ka Nyanza uturutse mu Karere bihana imbibi ka Ruhango, aho ababyeyi bari bamaze iminsi bamaganira kure imikorere y’iyo tombola.

Iki Kiryabarezi ni imwe muri tombola zeweme mu Rwanda. Uyikina afata igiceri cy’amafaraga ijana y’u Rwanda ukayashyira mu cyuma gikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, agakanda ku kimenyetso ahisemo kikaba ari na cyo kimuhesha amahirwe yo gutsinda cyangwa gutsindwa.

Nibura ahantu harenga 20 hahurira abantu benshi hagiye hari ibyo byuma mu mujyi wa Nyanza. Cyakora, aho biri binengwa n’ababyeyi ko abana babishyiramo amafaranga ntihagire ubakoma mu nkokora ngo ababuze.

Niringiyimana Moise, umwe mu bakorera hafi yaho kimwe muri ibyo byuma cyashyizwe mu mu mujyi wa Nyanza, ngo ababazwa n’uko kuva mu gitondo kugeza nimugoroba kiba kibisikanaho abantu bakuru barimo n’abana baba baje gukina bakeneye urwunguko rw’amafaranga.

Aganira na Kigali Today, uyu mubyeyi yatangaje ko abantu baza gukina iyo tombola, barimo n’abana, bashoramo amafaranga bizeye ko babona inyungu z’ikirenga ariko abenshi bikarangira bahombye.

Ati “Rimwe na rimwe abantu bakuru barimo n’abana baza bitwaje ibiceri nk’iby’ibihumbi bibiri, icyuma kikayarya bagasigara baririra mu myotsi.”

Hari imiryango imwe n’imwe yagezweho n’ingaruka z’Ikiryabarezi

Uwababyeyi Josee, umubyeyi wemeza ko icyo cyuma cyamugizeho ingaruka, avuga ko aherutse gutuma umwana we w’imyaka 16 y’amavuko mu isoko rya Nyanza akagaruka arira avuga ko yasanze abandi bakina na we agakina, nyuma we kikamurya atabonye urwunguko rw’amafaranga yari yizeye gutsindira.

Aha ni ahari ibyuma bya Tombola y'ikiryabarezi mu mujyi wa Nyanza. Ifoto: J.P Twizeyeyezu/Kigali Today.
Aha ni ahari ibyuma bya Tombola y’ikiryabarezi mu mujyi wa Nyanza. Ifoto: J.P Twizeyeyezu/Kigali Today.

Agira ati “Akimara kumbwira ko amafaranga muhaye ayakiniye mu Kiryabarezi, nabuze aho ndigitira kuko nta yandi mafaranga nari mfite. Naje kureba ko bayansubiza ariko ntibyanshobokera kuko bambwiye ko Abashinwa ba nyira cyo ari bo baza kugikuramo amafaranga kandi ko nta mpuhwe baba bafitiye umuntu.”

Uwababyeyi akomeza avuga ko izo ngaruka zamugezeho ziterwa no kuba hatararebwe ikigero cy’umwana we waje gutombora.

Agira ati “Abana ntibakorera amafaranga. Kwemera ko baza gukina imikino nk’iriya y’Ikiryabarezi ni ikibazo inzego z’ubuyobozi zigomba gufatira ingamba kuko abana bacu kigiye kuzabararura, abandi bavemo abajura kuko ntiwajya urambika igiceri cy’ijana ngo ugaruke ukihasange. Leta nidutabare.”

Ubwo hari saa sita z’amanywa abana bamwe bava ku ishuri abandi bajyayo, hari bamwe bemereye Kigali Today ko iyo bagiye bashaka gutombora kuri ibyo byuma, batajya bababuza.

Umwe muri bo yagize ati “Upfa gusa kuba ufite igiceri cy’ijana uragenda ugakina, nta muntu ukubuza. Iyo uriye aba ari amahirwe yawe wahomba na bwo ugataha urira kuko ni wowe uba wizanye.”

Kayitare Yves ukorera umurimo w’ubucuruzi mu turere twa Nyanza na Ruhango avuga ko hari umugore aherutse kubona mu Ruhango wariwe amafaranga yose yari yajyanye guhaha mu isoko.

Agira ati “Hari umugore mperutse kwibonera mu Ruhango wariwe ibihumbi bibiri byari ibyo guhahisha. Ndatekereza ko uwo mugore atashoboye gusubira iwe mu rugo kuko umugabo yari bumumerere nabi cyane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwiyemeje gukumira abana muri iyi Tombola

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yabwiye Kigali Today ko yamenye ingaruka uwo mukino wiswe “Ikiryabarezi” watangiye guteza mu karere abereye umuyobozi, cyane cyane mu bana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko bafashe ingamba nyuma y’inguruka zari zatangiye kwigaragaza, bamwe mu babyeyi bagasaba ko abana babo bakumirwa muri iyo tombola.

Yagize ati “Abantu bose bafite biriya byuma bya Tombola ku nzu zabo ni bo bafitanye imikoranire n’ababihazanye. Twabasabye kubikuraho bigakodesherezwa inzu zizwi ku buryo ushaka gutombora yinjiramo habanje kurebwa ko yujuje imyaka y’ubukure.”

Ntazinda yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana ari na ho ibyo byuma by’Ibiryabarezi biri, bwasabwe guhita bukurikirana imikoreshereze yabyo.

Ikibazo cy'Ikiryabarezi cyahagurukije ubuyobozi bw'Umurenge wa Busasamana.
Ikibazo cy’Ikiryabarezi cyahagurukije ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana.

Ku birebana n’abantu bakuru bajya muri iyo tombola bakaribwa amafaranga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze abantu bakuru bemerewe gukina, cyakora abasaba kubyitwaramo neza kugira ngo hatagira uwo bizasenyera urugo amafaranga ye ari ho yayatakarije.

Icyo amategeko y’u Rwanda abivugaho

Dukundane Jean Luc Frederic, umunyamategeko akaba n’umwunganizi mu nkiko ukorera mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Nyanza, avuga ko kwemerera umwana kujya mu mikino y’amahirwe nka Tombola kandi isabwamo amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yagize ati “Umwana uwo ari we wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko afatwa nk’umunyantege nke udashobora kwifatira icyemezo mu buryo bw’imitekerereze. Ni yo mpamvu amategeko amurengera.”

Uyu munyamategeko yabisobanuye yifashishije ingingo ya 324 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, avuga ko kudakumira umwana mu mikino nk’iyi ya Tombola atakarizamo amafaranga, bishobora guhanisha iyo ngingo.

Iyo ngingo ibuza umuntu wese kubonerana undi, kubera intege nke, irari, ubukene cyangwa ubujiji bwe, akamukoresha, abyigiriye cyangwa abigiriye undi, amasezerano y’urwunguko cyangwa y’indi yezandonke birengeje urwunguko rusanzwe, ashingiye ku mwenda amuhaye, cyangwa ku masezerano yandi arebana n’umutungo utimukanwa cyangwa wimukanwa amuhaye.

Urenze kuri ibyo, iyo ngingo imuteganyiriza guhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njye nasanze umuntu i butare arira nkuruhinja mbabaze bayobozi ubudusubizwe mubukene nuyumuntu washyizeho bank idasubiza see konabana Bacu nibabura ayo bashyiramo ko batangira kwiba?????ubuse bayobozi binzego zitandukanye dutegereze ingaruka ???????police.??????!!!!!! Nimwembwira njye iyonsanze ukina urusimbi nkwirukaho nkagufata ntibyemewe iyomisoro ko twayitangaga kitaraza ntitwari dutekanye icyokiryabarezi kiraza nokudukura kukwigira abizigamaga ibiceri bo ngomutahe urarambika hasi umwana akayirukankana mwagaruriye ibibintu hafirwose.perezida Kagame ubuniwe uzihagurukira?birababaje.

james yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka