Barindwi barimo Abarundi babiri bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abantu barindwi batuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera ko bashakanye n’Abanyarwanda.

Abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda uko ari barindwi bashakanye n'Abanyarwanda
Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda uko ari barindwi bashakanye n’Abanyarwanda

Umuhango wo kubaha ubwenegihugu bw’u Rwanda wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Gicurasi 2017.

Abo bahawe ubwenegihugu ni Abarundi babiri, Abanyekongo (DRC) babiri, ukomoka muri Senegal umwe, n’abakomoka mu Bubiligi babiri. Bagizwe n’abagabo batatu n’abagore bane.

Abahawe ubwenegihugu bose uko ari barindwi,barahiriye kuba Abanyarwanda no kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho, buri wese yarahiye mu rurimi rumworoheye mu zikoreshwa mu Rwanda.

Ni indahiro yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, akaba n’umwanditsi w’irangamimerere.

Uwitwa Nadia Nahimana ukomoka i Burundi avuga ko icyamuteye gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ari ukubera ko yashakanye n’umugabo w’Umunyarwanda.

Agira ati "Ndishimye cyane, nifuzaga kuba Umunyarwandakazi, kandi nkaba nkunda n’igihugu cy’u Rwanda, nkibamo, kandi ndacyishimiye."

Guissard Jean Luc Rosi Jules Ghislain, ukomoka mu Bubiligi, ariko amaze imyaka itatu mu Rwanda aho akora akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye, yakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda ashimira abayobozi b’u Rwanda bamuhaye ubwenegihugu.

Agira ati "Ndishimye cyane, u Rwanda ni igihugu cyanjye cya kabiri! Mfite umugore w’Umunyarwandakazi, u Rwanda ni igihugu cyiza, n’abantu baho ni beza."

Guissard Jean Luc Rosi Jules Ghislai, umwe mu bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda, arahira
Guissard Jean Luc Rosi Jules Ghislai, umwe mu bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, arahira

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yishimiye abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, abahamagarira kugaragaza uruhare rwabo mu guteza igihugu imbere, bitabira gahunda za Leta bakanazubahiriza nk’abandi Banyarwanda bose.

Agira ati "Uyu ni umunsi w’ibyishimo mu Karere kacu ka Nyarugenge kuko mu baturage twari dusanzwe dufite bangana n’ibihumbi 284 na 300 basaga, kuba hiyongereyeho abaturage barindwi, ni imbaraga ziyongereye, ni amaboko yiyongereye mu karere.

Ndetse bazagira n’uruhare mu iterambere ry’abaturage bacu n’imbereho myiza yabo."

Akomeza avuga ko kuba abanyamahanga basaba kandi bagahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turabakiriye mu kuba abanyarwanda bafatanye natwe kubaka igihugu.Ariko turabaza Gasabo District yo izakira ryari ababisabye ko harimo ababyeyi bacu.

theo yanditse ku itariki ya: 20-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka