Barifuza icyumweru cy’ubuziranenge bw’amata

Abafite aho bahurira n’ubucuruzi bw’amata mu Karere ka Nyagatare bifuje ko habaho icyumweru cy’ubukangurambaga ku bukangurambaga ku buziranenge bw’amata.

Abaveterineri, abahagarariye aborozi n'abacuruza amata basobanurwa iteka rya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata.
Abaveterineri, abahagarariye aborozi n’abacuruza amata basobanurwa iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata.

Babisabye kuri uyu wa 14 Kamena 2016 ubwo bari mu biganiro ku iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata ryo ku wa 15 Gashyantare 2016.

Nyirampabwa Jeanne Francoise, ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko bahisemo gusobanurira abafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’amata iri teka kugira ngo barigeze ku borozi.

Yemeza ko guhera muri Nzeri 2016, nta muntu uzaba wemerewe kongera gutwara amata mu ijerekani.

Ngo nta n’abazayacuruza muri resitora cyangwa ahandi atabanje kunyuzwa ku ikusanyirizo ngo apimwe ubuziranenge.

Ati “Ni uburenganzira n’umutekano ku mworozi kubanza gupimisaha amata ye ku ikusanyirizo agahabwa icyemezo ko amata ye yujuje ubuzirange akajya kuyagurisha aho ashaka hose.”

Mushayija Charles, uyobora Ihuriro ry’Aborozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bagiye kubanza kwereka abacuruza amata cyane muri za kiyosike na Resitora ububi bw’amata bacuruza kugira ngo bazitabire kujya bagura ayanyuze mu ikusanyirizo.

Nyirampabwa Jeanne Francoise, ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yababwiye ko kuva muri Nzeri 2016 ntawe uzaba yemerewe gutwara amata mu ijerekani.
Nyirampabwa Jeanne Francoise, ushinzwe Amategeko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yababwiye ko kuva muri Nzeri 2016 ntawe uzaba yemerewe gutwara amata mu ijerekani.

Uwitwa Rwamurenzi Steven avuga ko kubahiriza ibikubiye muri iri teka bigoye cyane ku mworozi ndetse n’umucuruzi.

Yifuza ko habaho ahubwo icyumweru ngarukamwaka kigamije ubukangurambaga ku kwita ku isuku y’amata, ubwikorezi no kwita ku buziranenge bwayo kuko go byatuma buri rwego rwikubita agashyi rukanoza ibyo rutakoraga neza.

Agira ati “ Hakabayeho icyumweru cy’ubuziranenge bw’amata, abantu bakongera kwibutswa isuku, uko atwarwa ndetse ko ari na ngombwa gupimwa ubuziranenge bwayo. Abaveterineri, aborozi n’abacuruza amata bakwisuzuma.”

Iri teka riteganya ko amata yose agomba kujya ajyanwa ku ikusanyirizo ari mu bicuba bitari amajerekani, ibicuba na byo kandi ntibigerekeranywe igihe biri mu modoka.

Rivuga kandi ko nta mucuruzi wemerewe gucuruza amata adafite icyemezo cy’ikusanyirizo ryayapimye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka