Baricuza kudatanga Mituweli bakagurisha imitungo yabo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga binangiraga kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza (MUSA), baricuza ingaruka zo kwigurishiriza imitungo.

Abingangiya kwishyura ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bicuza ibyabo byagurishijwe bagasigara ari abakene.
Abingangiya kwishyura ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bicuza ibyabo byagurishijwe bagasigara ari abakene.

Abinangiye gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bavuga ko bagurishije imitungo yabo ikabashiraho, nyuma y’uko bazahajwe n’indwara bakajya kwa muganga bakererewe kubera isoni bikaza gutuma bishyura akayabo kubera uburangare bagize.

Mpinganzima Efigeniya wo mu Murenge wa Mushishiro, avuga ko ibyababayeho batazabyibagirwa bagashishikariza abandi baturage kutarangara cyangwa ngo bikomoreho mu kwishyura ubwisungane bwabo uyu mwaka utaha.

Ati “Nagiye yo ntwite, banyohereza ku bitaro bya Kabgayi, nta mituweli barankopa banteye amaraso amapaki 18 mara amezi abiri bankubita fagitire y’ibihumbi 267Frw biba ngombwa ko ngurisha akamasa kari mu rugo n’umurima.”

Mu biganiro n’abaturage nyuma y’umuganda wo kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Murenge wa Mushishiro, Minisitiri w’Umutungo kamere Dr. Vincent Biruta yasabye abaturage kudategereza gukusanya amafaranga yose icyarimwe ngo babashe kwishyura mituweli ahubwo ko bajya batangira kare bizigama make make.

Minisitiri Biruta avuga ko gutegereza kubonera rimwe amafaranga yose ari byo bituma bamwe bananirwa kwishyura bigatuma bagira ibibazo igihe barwaye nta bwisungane mu kwivuza bafite, agasaba abasobanukiwe n’ibyiza bya MUSA gufasha abakinangiye.

Ati “Abataratanze amafaranga uyu mwaka ushize murabazi mwe mwishyuye neza, mugende mubasabe mubasobanurire maze nabo babashe kwinjira mu bwisungane bw’ubuzima bwabo.”

Minisitiri Biruta kandi asaba Abanyamuhanga muri rusange kwitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza mbere y’uko umwaka urangira kugira ngo bazabashe kwivuza ku gihe mu mwaka utaha, akifuza ko buri muturage yakabigize umuhigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka