Baricuza gushukishwa amafaranga bakajyanwa muri FDLR

Abasore babiri bafashwe bajyanwa muri FDLR bicuza gushushukishwa akazi kabahemba amadolari bakemara kandi bajyanwe mu bikorwa bibi.

Abafashwe bajyanwa muri FDLR bashukishwa akazi, baricuza.
Abafashwe bajyanwa muri FDLR bashukishwa akazi, baricuza.

Ku wa 2 Kamena 2016, ubuyobozi bw’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba bwagaragarije urubyiruko rutwara moto mu mujyi wa Gisenyi abasore babiri bafashwe bajyanwa muri FDLR, basaba abantu kwirinda abantu babashukisha akazi kabajyana mu mahanga kuko harimo kubacuruza no kubajyana mu mitwe yitwaza intwaro.

Karahanyuze Emmanuel uvuka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu avuga ko umuntu witwa Damascene yavuye Rutsiro akaza kumushishikariza kujya muri FDLR gushaka amafaranga.

Agira ati “Yambwiye ko FDLR iri guhemba amadolari 50, ndemera turagenda tariki 24 Mata 2016. Tugeze mu kibaya, baduhagaritse ndahagarara we ariruka baramurasa.”

Ati “Kujya muri FDLR nta cyiza kirimo uretse kwigisha kuzagaruka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda. Nsabye Imana imbabazi n’Abanyarwanda kandi nsaba n’abandi bazashukishwa kujyanwa guhabwa akazi kutazabyemera.”

Fashimana Zaburoni uvuka Nyabihu yafashwe ajyanywe muri FDLR ariko umujyanye ntibyamukundira kubera inzego z’umutekano zafunze amayira.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubarakh Muganga, atangaza ko mu mezi abiri, bamaze gufata abantu 29 bajyanwa muri FDLR kubera gushukishwa imirimo idahari.

Asaba urubyiruko kugira uruhare mu gucunga umutekano no kwirinda abarushukisha kujyana hanze kuruha akazi kuko barushora mu bibazo batakwikuramo.

Col. Nsangimana Augustin wahoze muri FDLR ari umuyobozi agataha muri 2015, avuga ko FDLR ibashukisha akazi kugira ngo ishobore kubona abarwanyi ariko ubuzima muri yo budahagaze neza.

Agira ati “Babashukisha akazi n’imibereho myiza ariko nta bihari. Ibyo ntabonye ndi umuyobozi aba si bo bazabibona, no kubashukisha ko bazaza bagafata igihugu si byo kuko ubwo twari benshi dufite ibikoresho ntitwabishoboye. Ubu rero ari bakeya si bwo babigeraho.”

Kuva abarwanyi ba FDLR bakwinjira mu Rwanda mu kwezi kwa Mata 2016 bakarasa kuri Polisi i Bugeshi, umutekano warakajijwe, abaturage batangira amakuru ku gihe, bituma abajyanwa muri FDLR bafatirwa ku mupaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababasore bikwiye guhanwa kugirango nundi wese uzabitekereza bizamuberere isomo

Sibomana Aimable yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka