Bari imbata z’ibiyobyabwenge none bagaruye icyizere cy’ubuzima

Babifashijwemo n’ikigo SACCA abana babaga mu muhanda, bari imbata y’ibiyobyabwenge bahamya ko nyuma yo kubona ububu bwabyo bakabireka biteje imbere.

Urubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge rutanga ubuhamya bw'ububi bwabyo
Urubyiruko rwaretse ibiyobyabwenge rutanga ubuhamya bw’ububi bwabyo

Ikigo SACCA (The Streets Ahead Children’s Centre Association), kiri mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange kivana abana mu buzima bubi bwo mu muhanda kikabashyira mu ishuri.

Ni Ikigo cyakira abana b’abakobwa n’abahungu,aho babashyira mu kigo cyabo bakabigisha kureka imico mibi baba barigiye mu buzima bwo mu muhanda bakaba abana nk’abandi.

Kimwe mu byo usanga byaragize imbata aba bana ni ibiyobyabwenge bitandukanye, nk’uko Niyonzima Jean Claude umwe muri bo abivuga. Ariko akemeza ko Sacca yamurokoye.

Yagize ati “Ndi umushoferi ukorera Leta ndubatse sinkodesha,ntwara imodoka y’Akarere ka Kayonza,nabaga mu muhanda ninywera ibiyobyabwenge, kuva ikigo Sacca cyamfata kikandera,naretse kubinywa ntunze umuryango”.

Baretse ibiyobyabwenge none babonye imirimo ibateza imbere
Baretse ibiyobyabwenge none babonye imirimo ibateza imbere

Habimana Emmanuel (Magorwa) avuga ko Sacca yayimazemo imyaka 10, akahigira amashuri abanza,yiga umwuga wo kogosha,ubu akaba afite Salon ye bwite itunganya imisatsi.

Ati “mfite umugore n’abana ndogosha nkoresha abantu 10.
Mbere nanywaga ibiyobyabwenge birimo urumogi,inzoga zinkorano,nkiba,nkarara mu muhanda n’ibindi, none ubu ndi umugabo nk’abandi”.

Niyonshuti Daniel wiga ubuganga avuga ko yari yarihebye akiba mu muhanda ariko akaba abona imbere ye ariheza kuko ari hafi kuba muganga.

Abaretse ibiyobyabwenge bagira inama bagenzi babo kubireka kuko byangiza ubuzima kandi bitatuma bagera ku iterambere.

Ibi babihera ku kuba bafite ubuhamya bw’umwe muri bagenzi babo babana muri iki kigo byagizeho ingaruka zikomeye, akaba atakibasha gutekereza,kuvuga ndetse no kugira icyo akora.

Umuyobozi w'ikigo SACCA Mukamuyenzi Valentine
Umuyobozi w’ikigo SACCA Mukamuyenzi Valentine

Umuyobozi w’ikigo SACCA Mukamuyenzi Valentine avuga ko kuva ikigo gitangiye mu mwaka wa 2003, bamaze kwakira abana 4392.

Muri bo 3600 basubijwe mu miryango naho abasigaye 792 baba mu kigo biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ amashuri makuru.

Mukamuyenzi asaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera,ntibabyarire kohereza abana mu muhanda babavutsa uburenganzira bwabo, kuko iyo bitaweho nabo bigirira umumaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Sacca, akamaro kanyu mukubaka igihugu musubiza urubyiruko rwihebye mubuzima bwiza turabashima. Muri in twari. Umuyobozi wanyu yakirana urugwiro . Imana ibahe imigisha myinshi

B yanditse ku itariki ya: 13-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka