Baretse gutungwa nk’impunzi bataha mu Rwanda

Sergent Munguyiko Innocent na Sergent Nkoreyimana Eduard baretse gutungwa nk’impunzi mu nkambi yajyanywemo abarwanyi ba FDLR Kisangani, bataha mu Rwanda.

Nkoreyimana (wambaye ikoti ry'icyatsi) n'umuryango we na Munguyiko (wambaye umupira urimo imirongo itukura\) ubwo bari bageze mu Rwanda.
Nkoreyimana (wambaye ikoti ry’icyatsi) n’umuryango we na Munguyiko (wambaye umupira urimo imirongo itukura\) ubwo bari bageze mu Rwanda.

Sergent Nkoreyimana w’imyaka 41 wavukiye Kanombe muri Kigali yahunze 1994 ari umusirikare mu ngabo za Ex-FAR, ageze i Masisi muri Congo yakomeje ibikorwa bya gisirikare yarwariyemo ashyirwa ku buyobozi bwa FDLR ashingwa gukurikirana impunzi.

Ubwo 2014 umutwe wa FDLR watangazaga ko ugiye gushyira intwaro hasi abarwanyi bawo bagashyirwa mu nkambi, Sgt Nkoreyimana yahamagawe n’umuryango we mu bajyanwa Kisangani mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma.

Akigera mu Rwanda tariki 11 Kamena 2016, yatangarije Kigali Today ko ibyo yajyaga abwirwa ku Rwanda bitandukanye nibyo yabonye, avuga ko abona mu Rwanda ari heza kandi abantu bagira urugwiro.

Sgt Nkoreyimana yatangaje ko atashye mu Rwanda kubera yamenye ko umuryango we umeze neza kandi ufite amahoro mu gihe cyose yamaze mu ishyamba atari yarigeze abimenya.

Yagize ati “Nkigera Kisangani nibwo nashoboye kumenya amakuru y’umuryango wanjye uri mu Rwanda mvugana nawo none ndatashye. Nari mbabajwe n’imibereho y’abana banjye bakeneye kwiga kandi hariya nta mashuri ahari.”

Inkambi yitiriwe Lt Gen Bauma, irimo banyarwanda 776 harimo abarwanyi bashyize intwaro hasi 146 naho abandi basigaye ni imiryango yabo.

Muri 2015 Monusco yari yatangaje ko izahagarika ubufasha ku mpunzi ziri mu nkambi, ariko Sgt Nkoreyimana wayivuyemo avuga ko ubufasha bugitangwa ariko ufite uwe yamushishikariza gutaha.

Ati “Monusco itanga ubufasha ariko abantu barya rimwe ku munsi ubundi bakabibura, si ahantu wakwifuriza uwawe kuba mu gihe mu gihugu cye ari amahoro.”

Sgt Munguyiko Innocent ufite imyaka 31, we avuga ko avuka muri Karongi aho asanze umubyeyi we. Yatangiye igisirikare cya FDLR mu 1998.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaze,murwanda,namahoro

IRIGUkunze,jabpatisita yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka