Baratabariza ibice by’umuhanda Musanze-Rubavu birimo kwangirika bikanabangiriza
Abaturage b’i Nyabihu baratabariza ibice by’umuhanda Musanze-Rubavu byangirika bikanabateza ingaruka aho batuye n’aho bakorera.
Ni mu gihe bamwe bahuye n’igihombo muri iyi myaka itatu ishize cyatewe na n’umuyoboro w’amazi (rigole) muto ku kagezi ka Mutera, kava haruguru y’Ibiro by’Akarere ka Nyabihu kakamanuka ahitwa i Rurengeri kerekeza muri Kinoni.
Abaturiye aka kagezi bavuga ko kamaze imyaka irenga itatu kuzura rigole bavuga ko ari nto yakozwe na kompanyi ya Strabag ikora umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu.
Aka kagezi kanyura muri rigole kakayirenga kakiroha muri kaburimbo kagatezamo isuri n’ibyondo kakayangiza bikomeye.
Ni mu gihe kubera amazi menshi kanagenda gatengura bimwe mu bice bikikije umuhanda ari na ko kanasenya inkengero zawo.
Uwimana Israel, umwe mu baturage, yagize ati “Biterwa n’ubuto bwa rigole yahakozwe. Karatwangiriza bikomeye kuko amazi yinjira mu mazu mu gihe cy’imvura akangiza ibyo asanzemo byose bikadutera igihombo.”
Nk’umucuruzi yanongeyeho ko aka kagezi kabahombeje cyane cyane mu myaka itatu ishize.
Yavuze ko umunsi umwe yari yaruhutse ari ku isabato kakabatungura amazi yinjira mu nzu bacururizamo yangiza ibyari birimo byose.
Avuga ko kuva ubwo bamwe mu bakegereye baretse kurangura byinshi mu bihe by’imvura kuko bataba bizeye ako kagezi ka Mutera kuko isaha n’isaha gashobora kuzura rigore kakabasenyera cyangwa kakabangiriza.
Uwitwa Innocent yavuze ko uretse kuzura kakanasenyera bamwe mu baturage amazi yinjira no mu biro by’akarere akamanuka anangiza mu mazu y’abaturage.
Muri 2014 haresenyutse amazu arenge atanu naho muri 2015 hasenyuka andi ndetse no muri uyu hari andi arimo gusenyuka.
Hari ibice nk’imbere y’Akarere ka Nyabihu amazi yuzura mu muhanda akawangiza akangiriza n’abaturage, n’ibice nka Rurengeri aho amazi yuzura akajya mu mazu y’abaturage akanabasenyera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|